Abayobozi b'Akarere, Abajyanama n'abafatanyabikorwa mu mwiherero w'iminsi itatu i Karongi

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Gisagara, Komite Nyobozi y'Akarere, Abafatanyabikorwa n'abayobozi b'amashami y'imirimo ku Karere bari mu mwiherero w'iminsi 3 (15-17 Mutarama 2025) ubera mu Karere ka Karongi.

Uyu mwiherero ugamije kuganira ku buryo bwo kwihutisha iterambere ry'umuturage hashyirwa mu bikorwa  NST2 ndetse na DDS mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga nk'uko Nyakubahwa Perizida wa Repubulika ahora abidukangurira.
UmuturageKwIsonga

Mu gutangiza umwiherero, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Innocent Uwimana yasabye abawitabiriye ko, bashingiye ku bikorwa Komite Nyobozi y'Akarere yagaragaje bigomba kwitabwaho muri NST2 na DDS, bawuvanamo ingamba n'ibikorwa bishya biteza imbere abaturage mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, amaze gushimira abitabiriye umwiherero, yabasabye ko uyu mwaka ukwiye kugaragaza impinduka nziza ugereranyije n'ushize, kandi bikagaragara ku muturage, imvugo y'UmuturageKwIsonga ikaba ingiro koko. Ibyo ni ryo Terambere ryifuzwa.

Agashya: Abitabiriye umwiherero, by'umwihariko abafatanyabikorwa, bishimiye uburyo nwakoreshejwe, aho buri Muyobozi w'ishami ari we wasobanuye gahunda za Leta Akarere karimo gushyira mu bikorwa ziri mu nshingano ze, bitandukanye no kubiha umuntu umwe akabigaragaza. Babajijwe ibibazo binyuranye kandi babisubiza neza.
Ibi byatumye buri mufatanyabikorwa amenya neza aho ibikorwa akora bibarizwa n'uwo bafatanya.

Byanatumye kandi bumva neza ibyo bashingiraho bakora gahunda y'ibikorwa by'umwaka utaha, bagendera neza muri gahunda ya Leta ya NST2 na DDS.

Umunsi washojwe n'ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, Ubumwe n'Ubudaheranwa cyatanzwe n'Umujyanama Kaligirwa Annonciata