Abaturage b’Umugi wa Gisagara baraba bafite amazi meza ku buryo buhoraho bitarenze kuwa 15 Mata 2022

Ikibazo cy’amazi meza mu mugi wa Gisagara n’ahandi mu Mirenge myinshi cyavuzweho kenshi, ariko igisubizo ntikiboneke n’ubwo cyakomezwaga gushakishwa.
Ariko noneho igisubizo cyabonetse ku Mirenge ya Ndora, Gishubi na Kansi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe 2022, Mu rwego rwo gukurikirana imishinga yo kwegereza amazi meza abaturage, Team y'abakozi b'Akarere na World Vision/Ishema Cluster basuye imishinga yo kubaka imiyoboro y'Amazi ya Gishubi (89 km) n'uwa Kansi (56km).

Hasuwe sites: Gishubi, Ndora (Akabirira) na Kansi (Akaboti). Hose hatanzwe inama zo kwihutisha ibikorwa bikarangirira igihe cyateganyijwe.

Nyuma yo kuzenguruka, umuyobozi wa World Vision Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko iyo miyoboro izaba itanga amazi meza bitarenze tariki ya 15/04/2022.

Iyi ni inkuru ishimishije cyane ku baturage batuye iyo Mirenge, by’umwihariko umugi wa Gisagara mu Murenge wa Ndora, dore ko urimo guturwa cyane ariko ikibazo kikaba cy’ari icy’amazi meza. Hotel y’Akarere iri muri uwo mugi ya Montana Hotel yakundaga kubura abakiriya kubera icyo kibazo nyamara kandi ari imwe muri ako Karere n’uwo mugi by’umwihariko. Iyi nkuru ikaba itanga icyizere cyo kwiyongera kw’abagana iyo hoteri, dore ko iryoheye umwiherero, kuharuhukira cyangwa kuhasohokera kubera ituze n’amahumbezi biharangwa.

Abatuye umugi wa Gisagara nabo bari bamaze iminsi bahawe icyizere ko imashini yo ku isoko y’amazi y’Akabirira yapfuye izasimbuzwa bidatinze kuko ni yo itanga amazi muri uwo mugi n’umurenge wa Ndora muri rusange. Ubu rero igikorwa cyo gusimbuza izo mashini no kuvugurura umuyoboro kirimo kurangira ku buryo amazia za kubageraho bitarenze ukwezi kumwe.

Iyo mishinga irakorwa n'Akarere ku bufatanye na World Vision Rwanda hagamije kugeza amazi meza ku baturage 100% baherereye mu Mirenge ya Ndora, Gishubi na Kansi. Ibyo biratanga icyizere ko no mu yindi Mirenge ishonje ihishiwe, dore ko hari umuyoboro mugari uturuka muri Nyaruguru wagombaga kugeza amazi mu Mirenge ya Nyanza-Kigembe-Mukindo wubatswe ariko ukunze kwangirika mu gace ka Nyaruguru kubera imvura n’ibiza bikaba byaratumye abaturage bategereza amazi bagaheba.
Naho ubuvugizi bwarakozwe ku buryo twizera ko igisubizo cy’amazi meza kizaboneka bidatinze.

Kuva kuwa 15 Mata 2022 Akarere kageze ku cyigero cya 68% cy’amazi meza ariko ikibazo cy’amazi muri uwo muyoboro nigikemuka, abaturage ba Gisagara bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 72%.

Munyentwali Cyprien
PRO Gisagara