Abaturage bishimiye kugaruka kw’inteko z’abaturage

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 Mu Mirenge n’Utugari hose hasubukuwe Inteko z'abaturage mu rwego rwo kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo.

Ni nyuma y'uko Minisitiri w'Ubutegetsi asubukuye inteko z'abaturage ku mugaragaro, ku rwego rw'igihugu bibera ku Gisagara mu Murenge wa Mamba kuwa 07/09/2021.

▪ Ku rwego rw'Akarere inteko y'abaturage yabereye mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save, iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Habineza.

Yatangiye ashimira abaturage uburyo birinda COVID19 abakangurira kutadohoka no kujya bitabira igikorwa cyo kwikingiza COVID19.

▪ Yabaganirije ku ngingo zikurikira:

- Kwihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ntawujya inama n'indwara

- Kuzigamira izabukuru muri EjoHeza

- Kwitabira gahunda y'inka kuri buri rugo, buri muntu udafite inka agashyiramo imbaraga akayibona: kuyigurira, korozwa n'undi, kuyibona muri gahunda ya Leta ya Girinka, ...

- Kwitabira igihembwe  y'ihinga no kongera amasaha yo gukora kugira ngo batere imbere

- Kwegera ibigo by'imari bagafata inguzanyo za VUP kugira ngo babone igishoro cyo kwiteza imbere

- Guha abaturage serivisi nziza kandi abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa.

▪ Inteko yakomeje abaturage bahabwa umwanya urambuye batanga ibyifuzo byo kwiteza imbere, babaza ibibazo bafite, bimwe bihita bikemurwa, ibindi bihabwa umurongo wo kubikemura kandi bikazatangirwa raporo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Gasengayire Clemence we yitabiriye inteko y'abaturage mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Musha.

Naho yatanze ibiganiro bikangurira abaturage gahunda zinyuranye za Leta, abaturage bahabwa umwanya batanga ibyifuzo byo kwiteza imbere babaza n'ibibazo bibabangamiye kandi byose birakemurwa.

▪ Mu Mirenge yindi Abanyamabanga Nshingwabikorwa bayoboye inteko z'abaturage bafatanyije n'abayobozi b'inzego z'umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari baziyobora mu Tugari bashinzwe.

▪ Icyagaragaye hose muri rusange ni uko abaturage bishimiye isubukurwa ry'izi nteko, kuko bongeye kwegerana n'abayobozi imbonankubone babakemurira ibibazo, bakanaganira ku iterambere ryabo.