Abaturage begereye umupaka bakanguriwe kwirinda kujya mu kindi gihugu badafite ibyangombwa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Nzeri 2025, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere basuye abaturage mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza mu rwego rw'ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, umutekano no kwirinda ibyaha, by'umwihariko kwirinda kwambuka umupaka bajya mu kindi gihugu mu buryo butemewe n'amategeko.
Inama nk'iyo kandi yabereye mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo nk'imwe mu Mirenge ihana umupaka n'igihugu cy'u Burundi. Nyuma y'ibiganiro bibakangurira kwitegura neza igihembwe cy'ihinga A2026, kwitegura neza itangira ry'amashuri 2025-2026 bohereza abana ku ishuri n'isuku muri rusange, basabwe by'umwihariko kwirinda kwambuka umupaka bajya mu gihugu cy'u Burundi badafite ibyangombwa bibemerera kujya mu kindi gihugu (Laissez Passer).
Abaturage bibukijwe uburyo bworoshye bwo kubona urwo ruhusya, bemera ko igihe bizaba ngombwa ko bakenera kwambuka bazabyubahiriza.





