Abaturage b'Akagari ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi barishimira ibiro by'Akagari bubakiwe
Abaturage b'Akagari ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi barishimira ibiro by'Akagari bubakiwe bituma baherwa serivisi heza kandi hagutse, mu gihe aho bakoreraga mbere iyo imvura yagwaga bihutiraga kujya gushaka aho bugama mu ngo zituranye n'Akagari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ako Kagari Francoise arashima cyane ubuyobozi bwiza bwita ku baturage kuko aho bakoreraga mbere hari hashaje cyane, inzu iva bikabije kandi yarabaye indiri y'ubucurama ku buryo wahinjiraga ukabura umwuka kubera umunuko wabwo. Ariko ubu bakorera ahisanzuye, hari ibiro bihagije n'icyumba kinini cy'inama aganiriramo n'abaturage iyo habaye inama cg abaturage bategererezamo iyo baje gushaka serivisi ku Kagari.