Abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu rugendoshuri mu Karere ka Gisagara

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gashyantare 2022, Senior Command and Staff Course, the 10th intake of RDFs Nyakinama College, bayobowe n'Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Gisikare rya Nyakinama Brig. Gen. Didace Ndahiro basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kwigira ku Rwanda uburyo gahunda za Leta z'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage zishyirwa mu bikorwa National Policies for Socio-Economic Development and Social Impact Initiatives Implementation
▪️Ni Team igizwe n'abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa: Rwanda, Uganda, South Sudan, Malawi, Swaziland, Tanzania.
▪️Bakiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzegonz'umutekano zikorera mu Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa n'umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere na na bamwe mu bakozi b'Akarere.

▪️Umuyobozi w'Akarere yabagaragarije bimwe mu bikorwa bigari by'iterambere ry'Akarere n'uburyo bishyirwa mu bikorwa na gahunda Akarere gafite mu bihe biri imbere mu rwego rw'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Bahawe umwanya babaza ibibazo binyuranye, bahabwa ibisubizo, barishimira uburyo cyane uburyo umuturage ari ishingiro ry'iterambere n'imibereho myiza.
▪️Bagiye gusura abaturage batuye muri Ruhuha IDP Model Village mu Murenge wa Mamba, bareba:
- Imiturire n'abahatuye
- Ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage bihari:
- Ibiraro rusange muri gahunda y'inka kuri buri rugo baganira n'abaturage
- Biogaz
- Health Post
- Amazi meza
- Public Lighting
- Amashuri
- Irerero ry'abana bato -ECD
▪️Hose baganiriye n'abaturage, banyurwa n'ubuhamya abaturage babahaye bw'imibereho yabo, aho bavuye, aho bageze n'icyerekezo bafite graduation from povrety.
Bashimye cyane ubuhamya bahawe n'abaturage ubwabo kandi bihura n'ibyo birebera ubwabo.
Murakoze


