Abasenateri basuye Akarere ka Gisagara

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, itsinda ry'Abasenateri iyobowe na Hon Alvera Mukabaramba ari kumwe na Hon. Bideri John Bonds n'abakozi 2 bo muri Sena basuye Akarere ka Gisagara mu rugendo rw'iminsi 2 (22-23 Mutarama 2026) mu rwego rwo kureba ibikorwa by'ubworozi, uburyo ibiryo by'amatungo bihagije kandi byujuje ubuzirangenge biboneka.
Mu gitondo basuye ikigo cy'ubworozi bw'amafi cya Rwabisemanyi giherereye mu Murenge wa Kigembe, kikagira n'igice kiri mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru.

Basuye ituragiro ry'amafi n'amarerero y'amafi, basobanurirwa uko rikora, bishimira cyane ibikorwa bihakorerwa. Ikigo cy'ubworozi bw'amafi cya Rwabisemanyi gifite ibyuzi binini 53 n'ituragiro rinini rifite ibyumba byinshi, bigatuma imbuto y'amafi iboneka kandi ihagije.

Ku gicamunsi basuye umucuruzi w'ibiryo by'amatungo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora witwa Iraguha Delice, nyuma baganira n'abaturage mu Mudugudu wa Nkunamo mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi. Ingo z'uwo mudugudu zose zoroye inka 100% n'andi matungo magufi.

Abaturage bagaragarije abasenateri ko bamaze gutera imbere mu buryo bushimishije cyane, ku buryo buri rugo rufite inka, umudugudu wa Nkunamo utanga Mutuelle de sante 100% ari iya mbere mu Karere, nta rugo rutagira inka, amatungo magufi, by'umwihariko bakaba banafite ubworozi bw'inzuki.

Gusa, Aborozi bagaragaje ikibazo cy'ibiryo by'amatungo biboneka bigoranye kuko biva kure kandi bikabageraho bihenze, basaba abasenateri kubakorera ubuvugizi bikajya biboneka bitabahenze birimo nkunganire ya Leta. Babijeje ko bagiye kuvugana n'inzego bireba, hakaboneka igisubizo.

Kuwa 23 Mutarama 2026 bakomeje urugendo mu Karere ka Gisagara bagirana ibiganiro n'abayobozi ku Karere n'ibyiciro by'aborozi bahagarariye abandi mu Mirenge yose:
- Abashinzwe ubworozi mu Mirenge
- Abafashamyumvire mu bworozi
- Abacuruzi b'ibiryo by'amatungo
- Aborozi banini borora amatungo anyuranye bahagarariye abandi

#SenateriMuBaturage