Abarenga 400 babonye akazi: Umusaruro w’icyanya cy’inganda cya Gisagara

Icyanya cy’inganda cy’Akarere ka Gisagara kimaze kubakwamo inganda zirindwi, ziha akazi abantu 439 barimo 187 bakora bihoraho, n’abandi 252 bakora nyakabyizi.

Muri Gahunda ya kabiri yo kwihutisha Iterambere, NST2, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzamura ubukungu bw’igihugu ku mpuzandengo ya 9,3% buri mwaka kugeza mu 2029.

Umusaruro umuturage azinjiza ukava ku mpuzandengo y’amadolari ya Amerika 1.040 mu mwaka wa 2023 ugere ku madolari arenga 1.360 muri 2029.

Ibi bikazagerwaho bigizwemo uruhare n’inganda na serivisi biteganyijwe ko biziyongera ku mpuzandengo iri hejuru ya 10% buri mwaka.

Biteganyijwe ko mu rwego rw’inganda hakazibandwa ku kongera umusaruro w’ibizitunganyirizwamo, uteganyijwe kuziyongera ku mpuzandengo ya 10,4% buri mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko, nk’Akarere ko mu cyaro, hari intego yo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi.

Asobanura ko mu Murenge wa Kibilizi, hari icyanya cy’inganda kimaze kubakwamo inganda zirindwi zirimo irutunganya ibikomoka ku rutoki, urutunganya ibikomoka ku muceri, urutunganya ibikomoka ku bigori, urutunganya inyama n’urukora impure zo gupfunyikano.

Ati “Turashaka guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro, ibivuye mu murima mu musaruro w’abaturage cyangwa ku matungo tukabishora bikava mu Karere kacu byongerewe agaciro, duhita tubona amafaranga.”

Visi Meya Habineza avuga ko bari gukangurira abashoramari batandukanye, babereka amahirwe ari muri ako Karere, kuko karimo ibyerekezo byinshi byashorwamo imari.

Ati “Uyu munsi hari abandi bashoramari bagera kuri batanu bamaze kugura ibibanza mu cyanya cy’inganda, dutegereje ko baza kubaka bidatinze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko aka Karere gatuwe n’abarenga ibihumbi 407, bitewe naho kavuye ari urugero rw’ibishoboka mu rugendo rw’iterambere, imibereho myiza y’abaturage bijyana no guhinduka mu myumvire.

Ati “Muri uyu mwaka naho turishimira ibikorwa byinshi byagezweho, twubatse inzu z’ababyeyi zigera kuri enye, turi kubaka kaburimbo y’i Save, umuhanda wari umeze nabi cyane, twubatse amateme atandukanye harimo n’iteme ryo mu kirere.”

Rutaburingoga avuga ko batanze inka 3500 muri Gahunda y’inka kuri buri muryango idufasha kwihutisha gahunda ya Gira Inka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ikaba itanga umusaruro ushimishije. Ubwisungane mu kwivuza bugatangwa ku kigero cya 100% ndetse mu bwizigame bwa Ejo Heza Akarere kakaba kamaze kugera ku bwizigame bwa miliyari kuva itangiye.