Abana 82 bahawe inyunganirangingo

Kuri uyu wa kane 12 Kamena 2025, ku bitaro bya kibilizi hatangirijwe igikorwa cyo gutanga inyunganirangingo ku bana 82 bapimwe ku bafatanye bw'Akarere n'abafayanyabikorwa: Chance for Childhood, UNICEF na NCPD.

Iki gikorwa cyitabiriwe na VM AFSO wari umushyitsi mukuru, hari kandi:
- Umuyobozi waje uhagarariye UNICEF Madame Natalie Aziza
- Umuyobozi mukuru wa Chance for Childhood Bwana Turatsinze Felicien
- Umuyobozi waje uhagarariye NCPD ku rwego rw'igihugu Madame Uwamariya Florentine
- Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya kibilizi 
- Uhagarariye NCPD ku rwego rw'Akarere
- Umuyobozi w'ishami ry'iterambere ry'imibereho myiza mukarere
- uhagarariye ishami ry'ubuzima mu karere
- Umunyamabanga wa JADF
- Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibilizi

Igikorwa cyashojwe hatangwa inyunganirangingo 82 harimo :
- Amagare 46
- Imbago 7
- Intozakujyenda 28
- Inkoni yera 1

Igikorwa cyagenze neza kizakomeza ejo kibere kubitaro bya Gakoma na kibilizi.