Abakozi bo gutanga indangamuntu nkoranabuhanga bageze ku Karere
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025, mu Karere ka Gisagara twakiriye abakozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe Indangamuntu NIDA, bayobowe na Yves Manzi, baje mu gikorwa cyo gufotora abaturage no kubaha indangamuntu nkoranabuhanga. Ni teams 14 mu Murenge 13, buri team igizwe n'abantu 26. Iki gikorwa kiratangira kuri uyu wa 28/10/2025 kikazamara iminsi 24.
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'abaturage Jean Paul Habineza ari kumwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakozi bo mu ishami ry'imiyoborere myiza ku Karere. Amaze kubaha ikaze, mu matsinda buri Murenge ukwawo, baganiriye n'Abayobozi b'Imirenge bagiyemo. Nyuma bose bahise berekeza mu Mirenge bagomba gukoreramo.
Twabamenyesha ko:
- Buri Murenge urimo Team 1 na sites 2 zizakorerwamo, uretse Umurenge wa Mamba ifite sites 4 woherejwemo Teams 2
- Abafotora bazajya bakora kuva kuwa kabiri kugeza ku cyumweru
- Na Weekend bazajya bakora kugira ngo abataboneka ku mibyizi bakoreshe kuwa gatandatu no ku cyumweru
Murakoze




