Abakorera uruganda rwa nyiramugengeri binjiza miliyoni 60 Frw ku kwezi

Nyuma y’uko uruganda rw’amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri ruzwi kw’izina rya “Hakan Peat Power Plant” rwuzuye, rwatanze akazi ku baruturiye basaga 800, bakaba bahembwa agera kuri miliyoni 60 Frw buri kwezi. Ni uruganda runini, rwubatswe mu Murenge wa Mamba, ruteganyijwe kujya rutanga Megawati 80. Ubu rukoresha abakozi basaga 800, ariko mbere mu gihe cyo ku rwubaka barengaga abo.

Mu rwego rwo kugira umumaro aho rwubatse, uru ruganda rwashyize imbaraga mu gushyigikira iterambere ry’abaturage n’Akarere muri rusange muri byinshi birimo guhanga akazi abaruturiye, kubakira abatishoboye, gutera inkunga ikipe ya Gisagara Volleyball Club, kubaka ishuri mu mugi wa Ndora n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuwa 22 Kanama 2025, yagize ati “Uruganda rukoresha abaturage bageze kuri 800 barimo abacukura nyiramugengeri n’abandi bakora mu ruganda. Aba bose bahembwa agera kuri miliyoni 60 Frw ku kwezi. Ubu tubabona no mu gufasha ikipe ya Volleyball ya Gisagara, aho bagiye batanga inkunga ifatika. Babaye abafatanyabikorwa b’Akarere mu buryo bwagutse.’’

Yasobanuye ko byanongereye urujya n’uruza muri ako gace, byongera icyashara cy’abakodeshwa inzu, byongera ubucuruzi n’akazi ko gutwara abantu n’ibintu biherekeza.

Mu bindi bishimwa cyane harimo inzu 40 zubakiwe abatishoboye bikozwe n’uruganda, gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza no gufasha mu iterambere ry’amashuri aturanye narwo. Ubu hari n’ishuri ryiza barimo kubaka mu mugi wa Ndora.