Abahinzi b’umuceri barizera iterambere ryihuse kuko Inzitizi n’ibibazo byakuweho

Ni kenshi hagiye humvikana ibibazo mu makoperative ahinga umuceri mu Karere, harimo imisanzu ya hato na hato, amafaranga menshi bakatwa, imicungire idahwitse, kwikubira ubutaka mu gishanga kuri bamwe n’ibindi bibazo.
Mu minsi yatambutse, ibyo byahagurukije inzego zitandukanye nyuma y’aho Minisitiri w’intebe asuye abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ngiryi bakamugezaho icyo kibazo. Ubuyobozi bw’Intara n’inzego z’umutekano, ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative n’ubuyobozi bw’Akarere bagerageje kubikemura, imirima irasaranganywa, igenzura rirakorwa, ubuyobozi bubi burahindurwa, ariko hari bimwe bitakemutse kuko umuyobozi mukuru w’uruganda rw’umuceri wa Gikonko Rice atashoboraga kuhgera mu gihugu kubera COVID19.
Kuri uyu wa kane 20 Werurwe 2022 Uwo muyobozi Chairman wa ICM Rwanda Agri Business Ltd DOUGLAS STEPHEN SHEARS n’umugore we bageze mu Karere ka Gisagara. Ku isaha ya saa yine z’igitondo, indege yari ibagejeje ku kibuga cya Gisagara.
Mu cyumba cy'inama cy'Akarere hateraniye inama yahuje Ubuyobozi bw'Akarere, Chairman wa ICM Rwanda Agri Business Ltd DOUGLAS STEPHEN SHEARS, umugore we n'itsinda bari kumwe, abakozi b’uruganda rw’umuceri (Gikonko rice), Ihuriro ry’amakoperative ahinga umuceri rya UCORIBU n'abayobozi b'Amakoperative agize iryo huriro baturuka mu Turere twa Huye, Nyanza na Gisagara.
Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, yitabiriwe kandi n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere.
Uyu mushoramari ni we ufite inganda zitunganya umuceri mu cyanya cya Gisagara-Huye na Nyanza mu Majyepfo y'igihugu, icyanya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi i Burengerazuba n' icyanya cya Rwamagana mu Burasirazuba bw'u Rwanda.
Intego y'Inama: Nyuma y'imyaka isaga 2 atagera mu Rwanda no mu Karere ka Gisagara kuganira n'abafatanyabikorwa be, ari bo bahinzi b'umuceri, imipaka igifungurwa yihutiye kugera Gisagara ngo aganire nabo, bafatanye gusesengura no gushakira ibisubizo ibibazo byaba bituma abahinzi batishima nk'uko yabihawemo raporo.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro myiza igamije gufasha umuhinzi gutera imbere.
Muri yo twavuga:
1. Amakoperative agomba kuvugurura imikorere, bitakorwa hakabaho kubazwa inshingano (Accountability), cyane cyane ba Kontabure bazo.
2. Abahinzi bagomba guhembwa bitarenze iminsi itanu (5 days) uhereye igihe batangiye umusaruro wabo muri koperative.
3. Mu rwego rwo kugabanya ibikatwa umuhinzi, ICM yiyemeje kujya itanga umusanzu wajyaga utangwa na koperative muri UCORIBU (2Frw/kg).
4. Mu rwego rwa gahunda y'inka k'umuryango, ICM yiyemeje kuzafasha abahinzi muri iyo gahunda.
5. ICM yiyemeje kurushaho kwegera abahinzi, babafasha kubona imbuto nziza zitanga umusaruro mwinshi.
6. Umuhinzi azajya abona umuceri wo kurya ku giciro cyo hasi.
Umushoramari yishimiye ko yongeye kubonana n'abahinzi, abizeza ko azajya abasura kenshi kubera igabanuka rya VOVID19.
Umuyobozi w'Akarere yashimye cyane iyi nama, Abayitabiriye bishimiye imyanzuro, biyemeza gushyira mu bikorwa imyanzuro yose.






