Abahinzi biteze umusaruro w’ibigori mwiza

 gihembwe cy’ihinga A2025 abahinzi bo mu Karere ka Gisagara, cyane cyane abahinga mu bishanga n’imibande ibyegereye, bizeye umusaruro w’ibigori mwiza. Ibyo ni ibyo abahinzi bo mu gishanga cya Nyabuyogera mu Murenge wa Save babwiye umuyobozi mukuru muri RAB yabasuraga, areba uburyo biteguye gutunganya no guhunika umusaruro w’ibigori.

Kuwa 26 Gashyantare Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara yakiriye Deputy Director General (DDG) wa RAB ushinzwe Ubworozi UWITUZE Solange ari kumwe n'Umuyobozi wa Station ya RAB Rubona, baje mu gikorwa cyo gukurikirana igihembwe cy’ihinga B 2025 n'isarura ry'ibigori byahinzwe muri Season A 2025.

Babanje gusura uruganda rwa Family Maize Flour Company Ltd rutunganya umusaruro w'ibigori ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Nyagasozi mu Murenge wa Kibilizi, bareba imikorere y'uruganda n'uburyo biteguye kwakira umusaruro w'abahinzi.

Nyuma bakomereje gusura site z'ibigori za Duwani (95Ha) na Nyabuyogera (109Ha) bareba aho isarura rigeze n'uburyo biteguye kwanika neza umusaruro no kuwugeza ku isoko. Banarebye ubwanikiro bufasha abahinzi kwanika neza umusaruro.

Yaganiriye n’abahinzi bo mu gishanga cya Nyabuyogera mu Murenge wa Save, bamutangariza ko n’ubwo batasarura, mu gihembwe cy’ihinga A2025 bafite umusaruro mwinshi kandi mwiza. Yabagiriye inama yo kwakanika neza umusaruro, bakirinda abamamyi, bakamenya guhunika umusaruro, bagafatanya n’ubuyobozi gushaka isoko ryiza mu rwego rwo kwirinda guhinga uhenzwe ugashora uhomba.

Murakoze