Abahinzi b’imboga mu gishanga cya Nyabuyogera barishimira umusaruro babonye

Igishanga cya Nyabuyogera giherereye mu Murenge wa SAve, kikaba gihuriweho n’Utugari 5: Shyanda, Munazi, Rwanza, Zivu na Gatoki. Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga Abaturage bahahinga ibigori ariko mu gihembwe cya 2 n’icya 3 bahinga imboga zinyuranye ariko bakibanda cyane ku buhinzi bw’intoryi na puwavoro (Poivrons).

Muri iki gihembwe cy’ihinga C 2025 barishmira umusaruro w’imboga bahinze kuko babonye umusaruro mwiza kandi bakaba bafite isoko ryiza mu Karere ka Huye na Kigali. Bahamya ko badashobora kureka ubuhinzi bw’imboga kuko butuma batera imbere.

Ni igishanga gifatiye runini abaturage bo muri utwo tugari uko ari 5 ndetse n'ahandi kuko gituma ibihe byose by’umwaka bakabikoramo ubuhinzi mu gihe abandi usanga izuba rituma bahagarika ubuhinzi, bagategereza igihe imvura izongera kugwa. Gifasha n'ab'ahandi kuko gituma imboga zitabura ku masoko hirya no hino.