ABAHINZE MACADAMIA BATANGIYE GUSARURA AMAFARANGA

Macadamia ni igihingwa ngengabukungu gishya mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, by’umwihariko mu karere ka Gisagara. Abagitinyutse bakagihinga, ubu batangiye gusarura amafaranga, ku buryo ubu bagendana akamwenyu ku minwa yabo!

Mu karere ka Gisagara Macadamia yatangiye guhingwa mu myaka ya 2017, itangizwa n’abahinzi bake, batabyumva, gusa kubera ko ubuyobozi bw’Akarere bwari bumaze gukora ubukangurambaga mu bahinzi. Benshi ntibabyumvaga kubera ko ari igihingwa kitamenyerewe mu Rwanda,  batazi umusaruro n’isoko. Ntibabyakiriye vuba kuko ari igihingwa kera kimaze imyaka myinshi, nibura itanu, umuhinzi ayitaho gusa, ashora amafaranga gusa ariko atagaruka.

Abatinyutse bakagihinga ku ikubitiro, n’ubwo batabyumvaga, bakabikora kugira ngo banezeze ubuyobozi gusa, ubu batangiye kubashima kuko batangiye kubona ibyiza by’icyo gihingwa. Batangiye gusarura, isoko rihari ryizeewe, kandi bagurirwa umusaruro ku mafaranga 1,500Frw ku kiro kimwe. 

Muhirwa Evariste wo mu murenge wa Gishubi aheruka kugurisha ibiro bisaga 1000, Pasiteri Emmanuel NDAYISHIMIYE mu Murenge wa Ndora yagurishije 550kg. Iyo ukubye 1,500Frw  ku kiro umenya icyo binjije uwo munsi. Kandi iyo ibiti byatangiye kwera, ntibihagarara, umuhinzi akomeza gusarura no kwita ku buhinzi bwawe gusa.

Ubwo twamuganirizaga Pasiteri Emmanuel we, ntiyihanganye, yaraturitse araseka ati: “Igihe twihanganiye, baduseka ngo ibyo birindirabanyazi twahinze, dusohora amafaranga kandi byo bitinjiza! Igihe kirageze ngo natwe twishime kuko naragurishije, bampembye ndaseka kuko konti yanjye yiyongereyeho akantu”.

Muri rusange, abahinze Macadamia mu mwaka wa mbere n’uwa Kabiri w’ubukangurambaga ubu barasarura, barishimye cyane kuko ubu konti zabo ziriyongera zibyibuha ubudahagarara. Ubukangurambaga bwarakomeje, abahinzi bariyongereye kandi mu Mirenge yose. Akarere gashakira abahinzi imbuto, bo bagahinga no kwita ku bihingwa.  Ubu mu Karere hari ibiti 20,775 bya Macadamia. 

Muri make Macadamia ni igihingwa cyiza, n’ubwo cyera gitinze (imyaka 4-5) ariko iyo gitangiye kwera ntigihagarara.