Abagore ba Gisagara bafite ubushake bwo gukora, abafatanyabikorwa babafashe kwihuta mu iterambere

"Abagore ba Gisagara bafite ubushake bwo gukora, abafatanyabikorwa babafashe kwihuta mu iterambere" - Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga

Kimwe n'ahandi mu Gihugu, Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024,mu Karere ka Gisagara twizihije umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, ukaba wizihirijwe mu Mirenge yose, ku nsanganyamatsiko igira iti: Ibidukikije-ubuzima bwacu/Nature is Us.

Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Ndora, aho witabiriwe n'Umyuobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari nawe wari Umushyitsi mukuru, mu gihe VM AFSO Denise Dusabe yifatanyije n'abagore bo mu Murenge wa Save muri ibyo birori.

Abitabiriye ibirori:
Ibirori byitabiriwe kandi na:
- CNF Coord ku Karere na Komite, abo mu Mirenge babyijirije iwabo
- Abayobozi b'Inzego z'umutekano
- ES w'Umurenge wa Ndora, abandi nabo bitabiriye ibirori mu Mirenge yabo
- Abafatanyabikorwa banyuranye: FAO, IFAD, UN Women, WFP mu Rwanda, Concern, Profemmes Twese Hamwe, RWAMREC,...
- Abakozi b'Akarere n'ab'Imirenge n'Utugari
- Abaturage bo mu Murenge, cyane cyane abagore.

Ibyaranze umunsi:
- Abagore bamuritse ibyo bagezeho mu kwishimira uyu munsi mukuru
- Korozanya inka
- Hatanzwr Ibigega 130 bifata amazi bigenewe abagore.
- Ibigega 20 byo guhunika imyaka
- Guha abana amata
- Kuremera abagore
- By'umwihariko mu Murenge wa Ndora baremeye umusaza urwaje umwana cyane mu bitaro.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku ruhare ntagereranywa rw'umugore mu iterambere n'imibereho myiza by'umuryango no kurengera ibidukikije. Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yagaragaje ko abagore ba Gisagara bafite ubushake bwo gukora, asaba abafatanyabikorwa kubafasha kwihuta mu iterambere.

Kuba abagore ba Gisagara bamaze imyaka isaga 5 ari aba mbere ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo cyangwa ku rwego rw'Igihugu, bigaragaza imbaraga, ubushake n'ubushobozi bw'abagore ba Gisagara bwo gukora cyane bakiteza imbere bakanateza imbere Akarere n'igihugu. Gushyira ubushobozi mu bagore ni inzira yo kwihutisha iterambere.