Abagize urwego rwa DASSO Bose bo mu Karere bahawe amahugurwa yo kuzimya inkongi z'umuriro

Ku bufatanye na Croix Rouge y'u Rwanda, Abagize urwego rwa DASSO Bose bo mu Karere  bahawe amahugurwa yo kuzimya inkongi z'umuriro ziturutse: Ku mashanyarazi, Gas, gutwika imisozi,.......

Aya mahugurwa yatanzwe kuwa 21 Ukuboza 2023 ahabwa ba DASSO, akaba yafunguwe n'Umuyobozi w'Akarere Rutaburingoga Jerome ari kumwe na VM ED Jean Paul Habineza na VM AFSO Denise Dusabe. Croix Rouge Rwanda yari ihagarariwe na Muyenzi Robert uhagarariye Coix Rouge mu Karere Ka Gisagara na Huye.

Nyuma y'amahugurwa mu magambo (theories) bakoze imyitozo yo kuzimya inkongi mu bikorwa (practices), birashimisha kuko bari bahamije neza ubumenyi.

Nyuma bahawe ikiganiro n'Umuyobozi w'Akarere abakangurira uruhare rwabo mu gusigasira umutekano, by'umwihariko mu minsi mikuru isoza umwaka.