Abafatanyabikorwa b'Akarere biyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragara mu Mudugudu ntangarugero wa RUhuha

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara biyemeje gufasha mu gukemura ibibazo bigaragara mu mudugudu ntangarugero wa Ruhuha uri mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba (Ruhuha IDP Model Village) ukanogera abawutuye. Ni kuri uyu wa gatatu 19 Gashyantare 2025.

Hashingiwe ku myanzuro y'umwiherero wahuje abafatanyabikorwa, Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi n'abakozi b'Akarere wabereye mu Karere ka Karongi kuwa 15-17 Mutarama 2025;

Mu rwego rwo gukora iteganyabikorwa rihuriweho kandi risubiza ibibazo by'abaturage, Abafatanyabikorwa, bari kumwe na Komite Nyobozi na Komisiyo Sosiyari y'Inama Njyanama y'Akarere na bamwe mu bakozi b'Akarere basuye Umudugudu ntangarugero wa Ruhuha mu Murenge wa Mamba (IDP Model Village), bareba ibibazo ufite kugira ngo iteganyabikorwa bagiye gukora risubize ibyo bibazo.

Basuye inyubako z'amazu n'ibikoni byazo, ubwiherero, inzira z'amazi, igikumba rusange, health post, amashuri (nursary and primary), hose bareba ahari ibibazo n'ibindi bikorwa byaba bikenewe byafasha abaturage mu mibereho myiza mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

Nyuma yo gusura, bahuriye ku biro by'Umurenge wa Mamba, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ku bibazo byagaragaye.

Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe na VP w'Inama Njyanama Laurette Mushimiyimana na Perezida w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa Seba Nteze Osé.