Abadepite mu gikorwa cyo kureba gahunda n'ibikorwa bijyanye no kunoza iterambere ry'imijyi, imiturire n'ikoreshwa ry'ubutaka

Itsinda ry'abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite riyobowe na Hon Dep. Ayinkamiye Speciose batangiye urugendo rw'icyumweru (24-29/12/2025) mu Karere ka Gisagara mu rwego rwo kureba gahunda n'ibikorwa bijyanye no kunoza iterambere ry'imijyi, imiturire n'ikoreshwa ry'ubutaka.

Nyuma y'ibiganiro ku rwego rw'Akarere byabahuje na Komite Nyobozi, inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa, ES Sectors, CSOs, FBOs, OSC Unit, basuye umugi wa Ndora, banezezwa n'ukuntu umugi uteguye, uciyemo ibibanza n'uburyo abantu barimo kwitahira kubaka, bigaragaza impinduka mu iterambere rya Gisagara.

Ku gicamunsi bakoranye inteko rusange n'abaturage mu Murenge wa Ndora, bafatanyije n'Umuyobozi w'Akarere n'uw'Umurenge bakira kandi basubiza ibibazo babagejejeho, ibindi bihabwa umurongo w'uburyo byazakemuka.

#DepiteMuBaturage