Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Inama Mpuzabikorwa y'Akarere yitabiriwe n'abantu basaga 800

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, Ku Karere ka Gisagara habaye Inama Mpuzabikorwa y'Akarere yitabiriwe n'abayobozi mu byiciro bitandukanye bihagarariye abaturage kuva ku Karere, Umurenge, Akagari kugera ku Mudugudu n'ibigo binyuranye bikorera mu Karere. Ni inama yahuje abantu basaga 800, ikaba yarateguwe ku bufatanye n'Inama Njyanama y'Akarere hagamijwe kumurikira abayobozi bose ibyagezweho mu myaka 5 ishize (2021-2026). Yitabiriwe by'umwihariko na Hon. Sen. Cyitatire Sosthene wari umushyitsi mukuru, DG ushinzwe Social Protection muri MINALOC Godfrey Kayigana, Abajyanama, JADF, n'ibigo byose.

Chairperson w'Inama Njyanama Innocent Uwimana amaze guha ikaze abitabiriye inana, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yagaragarije abitabiriye bose incamake y'ibikorwa byagezweho muri mandat y'imyaka 5 barimo gusoza, agaragaza ibikorwa birimo gukorwa (ongoing projects) n'ibyazitabwaho n'abazabasimbura.

Hifashishijwe uburyo bwa Pannel, bunguranye ibitekereza ku muyobozi mwiza, uburyo agomba kwitwara kugira ngo afashe abo ashinzwe mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.

Hon. Sen. Cyitatire Sosthene yibukije abitabiriye inama ko icyerekezo cya Guverinoma ari umuturage kw'isonga. Buri muyobozi ku rwego rwe ndetse n'umuturage, buri wese agomba kumenya uruhare rwe  mu gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo.

Yihanangirije abayobozi ku nzego na serivisi zose kwirinda ruswa kuko yangisha abaturage ubuyobozi, ahubwo bagaharanira gutanga serivisi nziza no kurwanya ubukene mu baturage.
Gusa, Yashimye abayobozi ba Gisagara ko biyemeje kuba "nkore bandebereho" mu byiciro by'ubuzima bitandukanye. Yabashimye by'umwihariko ko mu gihe cyose baranzwe no kumvikana.

Yashoje yibukitsa abantu bose gukurikirana no kumenya neza ko abana bose bari mu ishuri kuko icyerekezo cy'igihugu ari uguhanga imirimo itari iy'ubuhinzi, kandi ntiyagerwaho abantu batarize.

Inama yashojwe n'ubusabane.

AMAFOTO