Hatangijwe igihembwe cyo gutera ingemwe za kawa
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Kibilizi mu Kagali ka Kibilizi hatangirijwe igihembwe cyo gutera ingemwe za kawa ku buso bwa Ha 11. Mu Kagali ka Muyira, muri uwo Murenge kandi, hatangirijwe igikorwa cyo gutera amafumbire n'imiti mu makawa. Igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange (Division Manager) mu Karere ka Gisagara, kikaba cyarateguwe ku bufatanye na NAEB.
Abaturage bahuguwe ku buryo bwiza bwo gutera kawa, kuzishyiraho ifumbire n'uburyo bwo kuzitera umuti hagamijwe kurinda ibyonnyi n'utindi dukoko twazangiza cyangwa tukangiza umusaruro.















