Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Hatangijwe igihembwe cya gutera ibiti cya 2027A

Mu Karere ka Gisagara, hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti cya 2027A, ku nsanganyamatsiko "Igiti cyanjye, Umurage wanjye". Cyatangirijwe mu Kagari k'Umunini mu Murenge wa Kansi n'Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere Carine Uwamahoro, ahatewe ibiti 4000 bivangwa n'imyaka kuri Ha 40 .

Ibiti byatewe ni iby'ubwoko bw'Umuhumuro, Cedrella na Leucaenna bifite umwihariko wo gushibuka nyuma yo gusaruwa. Ibiti byatanzwe n'umushinga wa FIP-PRODAR watanze izo ngemwe zose kandi uzakomeza gutera ibindi biti bizaterwa kuri Ha 3,750 mu Mirenge ya Kibilizi, Kansi na Mugombwa.