Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HABAYE AMATORA Y'INZEGO Z'IBANZE KU RWEGO RW'AKAGARI

 

 

Mu Karere ka Gisagara, kimwe n'ahandi mu gihugu, habaye Amatora2026 y'Abayobozi b'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage n’ab’Inama z’Igihugu ku rwego rw'Akagari.

Ku Kagari hatowe: Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abagize Inama Njyanama, Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, Abakandida b’abagore 2 batorwamo abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abagomba kugira Inama  Njyanama y’Umurenge, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akagari, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akagari na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akagari.

Kuri sites zose, Amatora yitabiriwe kandi yagenze neza. Ku Tugari 59 tugize Akarere, uyu munsi hatoye 58, akandi 1 ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha bazatora ejo ku cyumweru 1/11/2026 nk'uko babyemerewe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

Abaturage bakomeje gushima imiyoborere myiza y'igihugu cyacu ibaha uburenganzira bwo kwishyiriraho abayobozi.