Habaye Amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere: Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abantu bafite Ubumuga
Uyu munsi, kuwa 14 Ugushyingo 2026, kimwe n'ahandi mu gihugu, mu Karere ka Gisagara, kuri sites 3, habaye Amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere: Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abantu bafite Ubumuga.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yasuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kureba imigendekere myiza y'Amatora. Yashimye cyane uburyo ateguye, cyane cyane ubwitabire. Yagize ati: "Kuva ukinjira Gisagara kugera mu cyumba cy'Amatora, ubona ari ibirori, kandi byateguwe neza.
Umuyobozi wa Komisiyo y'Amatora ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo nawe yasuye ibyumba by'Amatora mu Karere ka Gisagara, ashimira abatora ubwitabire n'ibyishimo bigaragara mu matora. Yashimye urubyiruko ubwitabire bwa 100%, ati: Biragaragaza ejo hazaza h'igihugu cyacu.
Abatowe ni:
Uhagarariye Abagore: Laurette Mushimiyimana
Uhagarariye Urubyiruko: Mahoro Eric
Uhagarariye abafite Ubumuga: Ngiruwonsanga Marie Rose
Muri rusange, amatora yagenze neza, ku bwitabire bushimishije cyane kandi arangira kare. Ibi bigaragaza uruhare rw'ubuyobizi n'inzego zikorana n'Akarere mu myiteguro y'Amatora.







