Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Akarere ka Gisagara kabonye Komite Nyobozi nshya n'Inama Njyanama y'Akarere

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, Akarere ka Gisagara kabonye Komite Nyobozi nshya n'Inama Njyanama y'Akarere. Abagize Komite Nyobozi bose ni bashya, naho mu Nama Njyanama harimo 5 bagarutsemo.

Mu Karere ka Gisagara, kimwe no mu tundi Turere tw'u Rwanda, habaye amatora y’abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere. Ni igikorwa cyabanjirijwe no kurahira kw’abagize Inama Njyanaman y’Akarere batowe cyayobowe na Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, Bwana Musabwa Innocent.

Ku bajyanama 17, batanu ni bo bagarutsemo bahoze muri Njyama icyuye igihe, mu gihe 12 ni bashya.

Nyuma yo kurahira, abagize Inama Njyanama y'Akarere bagiye hamwe bitoramo Biro y'Inama Njyanama, igizwe na:

1. Perezida: Kalinganire Ignace Steven 

2. Visi Perezida: Kaligirwa Annonciata

3. Umwanditsi: Uwamwiza Jacqueline

 

Hakurikiyeho igikorwa cyo gutora Komite Nyobozi y'Akarere, cyitabiriwe n'abantu basaga 700, harimo inteko itora y'abantu 470. Hatowe Komite Nyobozi ikurikira, kandi ihita irahira, indahiro yakirwa na Visi Perezida w'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

1. Ntihinyurwa Joseph: Umuyobozi w'Akarere

2. Gato Sylvain: Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu

3. Uwingabire Jeannette: Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage

Hahise hakorwa ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi icyuye igihe ihagarariwe n'Umuyobozi w'Akarere ucyuye igihe Jerome Rutaburingoga (wari umaze imyaka 10 ayobora Akarere ka Gisagara) na Komite Nyobozi nshya ihagarariwe Ntihinyurwa Joseph. Hakurikiyeho ihererekanyabubasha hagati y'Inama Njyanama icyuye igihe ihagarariwe na Bwana Uwimana Innocent (wari umaze imyaka 15 ayobora Inama Njyama y'Akarere ka Gisagara)  n'Inama Njyanama nshya ihagarariwe na Bwana Kalinganire Ignace Steven, wahoze mu Nama Njyanama icyuye igihe ari umunyamabanga wayo.

Muri rusange amatora yagenze neza kandi byari ibirori.