30% by'abagore bazajya mu Nama Njyanama y'Akarere ka Gisagara bamenyekanye
Kimwe n'ahandi mu gihugu, Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, mu nzu mpuzamikino (Gymnase) y'Akarere ka Gisagara habereye amatora y'abagore bagize 30% by'Inama Njyanama y'Akarere ka Gisagara. Ni igikorwa cyayobowe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.
Aya matora yahatanishije Abakandinda bari 21 baharaniraga gutorwamo abagore 5 n'inteko itora igizwe n'abantu 300. Buri mukandida yahawe iminota 5 yo kwiyamamaza, kugaragariza inteko itora imigabo n'imigami y'ibyo azageza ku Karere naramuka atowe. Nyuma yo kwiyamamaza, hakurikiyeho amatora, mu buryo bwandika cyangwa gutera igikumwe imbere y'umukandida, bikorerwa mu bwihugiko bwari bwateguwe, utoye agashyira urupapuro mu gasanduku mu ruhame imbere y'inteko itora n'imbere ya Komisiyo y'Amatora.
Nyuma yo kubara amajwi, hamenyekanye abagore 5 batowe, ku buryo bukurikira:
1. Uwizeyimana Francoise
2. Uwamwiza Jacqueline
3. Byukusenge Donatha
4. Mukantwali Marie Josée
5. Bukedusenge Florence
Ubwo abajyanama bamaze gutorwa ni 9: abagize 30% y'abagore 5, uhagarariye urubyiruko, uhagarariye abagore, uhagarariye abafite ubumuga , basanga uhagariye PSF usanzweho.
Hasigaye abajyanama rusange 8 bazatorwa kuwa gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2026.













