SERVISI ZITANGIRWA MU ISHAMI RY'IGENAMIGAMBI
Serivisi y'Igenamigambi ni Ishami rishinzwe gutegura, gukurikirana ndetse no gusuzuma ishirwamubikorwa ry'ibikorwa by'akarere ka Gisagara
Ishami ry'igenamigambi
Igenamigambi ritegurwa n'abakozi hashingiwe ku byo abaturage bakeneye muri rusange. igenamigambi rinoze nibyo bihesha Akarere kugera ku nshingano kaba kariyemeje mu ngengo y'imari y'uwo mwaka. Igenamigambi rikubiyemo imihigo Akarere gakorana na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika. Nyuma y'umwaka w'ingengo y'imari ikagenzurwa niba yaragezweho.