There are no translations available.
DUKORANE UMURAVA DUTERE IMBERE
AKARERE KA GISAGARA KABAYE INDASHYIKIRWA MU KURWANYA RUSWA, AKARENGANE N'IHOHOTERWA
Mu rwego rwo kurwanya ruswa, akarengane n’ihohoterwa, Akarere ka Gisagara kafashe ingamba zo kurandura burundu icyo cyago n’ubwo kitahagaragara cyane. Ni icyago kuko aho kigeze gisiga gishenye ubukungu n’ubuyobozi. Akarere ka Gisagara kashyizeho impuruza mu nzego zose z’ubuyobozi, kuva ku muryango kugeza ku Karere. Kuri buri rwego hariho Komite y’impuruza yigenga ikorana na komite isanzwe yo kurwanya ruswa n’akarengane, ariko itagengwa nayo.
Ni urwego rwashyizweho rushinzwe gukurikirana no gutanga amakuru ku byaha bigararamo ruswa, akarengane n’ihohoterwa. Uru rwego ntabwo rushinzwe guhana ibi byaha ahubwo rutanga amakuru ku gihe kugira ngo inzego zibishinzwe zikumire cyangwa zihane igihe icyaya cyaba cyamaze kuba.
Impuruza zirakora kuva ku rwego rw’umuryango, aha umuryango biravuga ingo 12 zegeranye kandi zifite umuyobozi umwe ari we twise umutware w’umuryango, akaba ari nawe mpuruza kuri urwo rwego.
Iyo hagaragaye icyaha cy’akarengane mu ngo ashinzwe atumiza abazituye akabagaragariza uko gitiye, bagafata ingamba zo gukumira cyangwa guha igihano uwagikoze ngo bitazasubira. Ashinzwe kandi gutanga amakuru kuri komite y’impuruza yo ku rwego rw’umudugudu.
Impuruza nkuru ku rwego rw’umudugudu itanga raporo ya buri cyumweru imbere y’abaturage bawutuye nyuma y’umuganda ukorwa buri cyumweru, akageza ku baturage bose ibibazo byagaragaye bigaragaramo akarengane na ruswa ibi bigakorwa mu gihe cyo kuzirikana gukunda igihugu; gitangizwa no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, nyuma bakaganira ku nsanganyamatsiko y’icyumweru tuba twihaye, noneho impuruza ku mudugudu igatanga raporo abaturage bagafatanya gufata umwanzuro.
Mu bagize komite y’impuruza ku rwego rw’umudugudu nta muntu uri mu buyobozi bwite bwa Leta urimo kugira ngo babashe gukurikirana ibibazo bya ruswa bisanzuye kuko ahenshi igaragara hagati y’abayobozi n’abaturage.
Ku rwego rw’Akagari, komite y’impuruza ikora kimwe na komite y’impuruza ku rwego rw’umudugudu ariko yo igatanga raporo mu muganda rusange ukorwa mu mpera z’ukwezi . Ukuriye kandi iyi komite ni umwe mu bagize komite yo kurwanya ruswa n’Akarengane ku rwego rw’Akagari, nayo iyo yateranye ayishyikiriza raporo igafata imyanzuro. Atanga raporo ya buri kwezi kuri komite y’impuruza ku rwego rw’umurenge.
Ku rwego rw’umurenge, Impuruza zigizwe naho na komite ifite uyikuriye, akaba ashinzwe gukusanya ibyaha byagaragaye bigaragaramo ruswa, akarengane n’ihohoterwa kuri urwo rwego kandi akabishyirikiza komite y’umurenge yo kurwanya ruswa n’Akarengane nawe abereye membre.
Kugira ngo abashe gukorana neza kandi vuba na komite yo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’Akarere, ukuriye impuruza ku murenge agurirwa téléphone mobile ndetse buri kwezi agahabwa ikarita y’amafaranga igihumbi na magana atanu (1500F) kugira ngo igihe agejejweho ikibazo gisaba kwihutirwa akigeze ku buyobozi bw’Akarere gishakirwe umuti.
Ikindi kandi kugira ngo uru rwego rw’impuruza abaturage barwisanzureho, abaturage bashishikarijwe kwitorera inyangamugayo ziruyobora ndetse aho bishobotse bakaba ari abagore,
Iyi gahunda kandi iherekezwa n’ibyapa bishingwa hirya no hino mu mirenge, byanditseho ngo “Rwanya ruswa, Anga Akarengane Tabaza kuri numero ………”Aha hashyirwaho numero y’ukuriye impuruza ku rwego rwa buri murenge.
Kuri buri muryango w’inzu ya Leta itangirwaho serivisi: Akagari, Umurenge, Akarere, centre de santé, ishuri, ibitaro… hamanitse ibyapa bivuga ngo : “Intego yacu ni ukubakira neza, tukabaha serivisi nziza kandi vuba. Bibayeho ko mutanyuzwe, mutumenyeshe kuri numero …….’’ Aha hagashyirwaho numero y’umuyobozi w’Akarere cyangwa undi muyobozi igihe ari ikigo cya Leta nk’amavuriro. Ku rugi rwa Mayor ho handikwa N° yo Guverineri. Ku nzego zose kandi hagaragara inyandiko zigira ziti: “Wimpa ruswa, serivisi ni uburenganzira bwawe”, “No corruption here, the service is your right”.
Impuruza: Igitambwe mu kurandura ruswa, akarengane n’ihohoterwa mu Karere ka Gisagara.