Amakuru y'ingenzi
Ikaze
Tumenye Gisagara
Ubuyobozi
Serivisi
Ibyingenzi
Amatangazo
Amasoko n'akazi
Inyandiko
Amakuru
Ibyingirakamaro
Features
Ihuriro
Andikira Mayor
Amafoto y'Akarere
Ibitekerezo
Ibibazwa cyane
Staff E-mail
Abaterankunga
RITA
MINALOC
Gisagara
Murakaza neza mu Karere ka Gisagara
Ni byiza kuba mwahisemo urubuga mu Itumanaho (Website) rw'Akarere ka GISAGARA. Uru rubuga rwashyiriweho kugira ngo dusangire ijambo kandi twungurane ibitekerezo namwe.

Ubwo ni bwo buryo abaturage b'iyi si dutuye bahisemo kugira ngo bahindure imibereho yabo muri iki gihe tugezemo, aho gukomeza imibanire y'abakurambere babo yashingiraga ku moko, ibara ry'uruhu, idini, aho batuye, n'ibindi... Muri iyi si yacu, itumanaho rifite uruhare ndasubirwaho mu mibanire y'abayituye, ryabaye ihuriro bakoresha mu bucuruzi, no mu yindi mibereho inyuranye yabo ya buri munsi.

Mu myaka icumi ishize, igihugu cyacu cyafashe inzira iboneye, ubwo cyahitagamo icyerekezo 2020 (Vision 2020), cyashatse ko imikorere ya kera ihinduka maze iy'ubu igashingira ku matwara mashya y'imiyoborere myiza ishingiye ku kuba kabuhariwe mu ruhando rw'itumanaho. Muri icyo gihe, bamwe bumvaga ko ari inzozi. Ubu umunyarwanda umwe ku icumi (1/10) afite telefone igendanwa (Mobile) adakoresha gusa mu guhamagara, ahubwo ashobora no kuyikoresha mu kubara (calculator), kohereza ubutumwa−nyandiko bugufi (SMS), gufata amafoto ndetse agakoresha na Interineti (Internet).

Ubu u Rwanda rwarakataje mu rubuga rw'iterambere mu itumanaho. Aho uri hose mu gihugu ushobora kubona umurongo wa interineti (Internet) kandi yihuta rwose, waba uri mu ishyamba rwagati, hejuru ku misozi cyangwa se hagati mu mazi.

Muri icyo cyerekezo hakomeje ibikorwa byo gukwirakwiza ibikorwaremezo nko gushyiraho umugozi w'itumanaho (fiber optic) yahuranya igihugu cyose, kubaka za "Telecentres", kwigisha no gusobanurira abaturage uko bikoreshwa, n'uko u Rwanda rwitegura guhangana n 'ibidindiza amajyambere muri iki kinyejana.

Akarere ka Gisagara rero ntitwacikanwe mu majyambere n'ibyiza by'Icyerekezo 2020. Turahamya rwose ko abayobozi bakuru b'igihugu cyacu tubari inyuma muri icyo Cyerekezo 2020.

Uko mugenda musura urubuga rwacu ntimwibagirwe gukanda (to clik) ahanditse IHURIRO (Forum) maze mwiganirire n'umuyobozi w'Akarere kacu (Mayor). Mushobora kumugezaho ibitekerezo cyangwa ibyifuzo byanyu mukanda ahanditse " Mail to the Mayor" bityo tukarushaho gusabana.

Twongeye kubashimira umwanya mwaduhaye musura Urubuga rw'Akarere ka GISAGARA.
 
mod_dbrss2 AJAX RSS Reader poweredbysimplepie
Ikarita
rwamagana.png
Imibereho myiza
Ubuzima
Uburezi
Ibikorwa remezo
Imikino
Umuco
Abatishoboye
Ubukungu
Ubuhinzi
Inganda
Ubukerarugendo
Ubucuruzi
Imisoro
Imishinga
Ubutaka n'Imyubakire
Politike
Imiyoborere myiza
Imihigo
Ubutabera
Agasozi Ndatwa
Umugenzuzi wa site
Copyright Republic of Rwanda, GISAGARA District.
Designed by Filmax / Gravisio