Ubuzima

 Ubuzima  

 

Akarere ka Gisagara mu mwaka w’2006 kari gafite ibitaro bya Gakoma n’ibindi bya Kibirizi byari mo kubakwa. Ibi bitaro bya Kibirizi byubatswe mu mwaka w’2005 bitahwa mu mwaka w’2006; ibitaro bya Gakoma byubatswe mu mwaka wa 1981.  Mu mwaka wa 2006 ku mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara , Imirenge 11 niyo yari ifite ibigo Nderabuzima.

 

imirenge ibiri : Kigembe na Gishubi ntibyagiraga ibigo Nderabuzima, mu gihe  Umurenge wa Kansi wo wari ufite ibigo Nderabuzima 2 ( Ikigo Nderabuzima cya Gikore na Kansi ).  Mu mwaka wa 2011 hubatswe ikigo Nderabuzima cya Gishubi , mu mwaka wa 2013-2014 hubakwa ikigo Nderabuzima cy’Agahabwa mu Murenge wa Kigembe n’ikigo Nderabuzima cya Ruturo mu Murenge wa Kibirizi. Iki kigo Nderabuzima cya Kibirizi cyubatswe n’abaturage ( Umuganda ) ariko ntikiratangira gukora n’ubwo cyuzuye. 

 

Ibi bigo Nderabuzima 11 byose ntabwo byari bimeze neza kuko hari serivisi nyinshi zitabonekagamo ndetse bifite  n’inyubako zishaje cyane.

 

Mu mwaka wa 2015 Akarere ka Gisagara gafite ibigo Nderabuzima 15 n’ibitaro bibiri, kuko bigaragara mu Mbonerahamwe ikurikira:

 

N0

IKIGO NDERABUZIMA / Ibitaro

UMURENGE

ABACYUBATSE

1

Gakoma

Mamba

Kiriziya Gaturika

2

Gikore

Kansi

Kiriziya Gaturika

3

Gikonko

Gikonko

Kiriziya Gaturika

4

Gisagara

Ndora

Kiriziya Gaturika

5

Kansi

Kansi

Kiriziya Gaturika

6

Kibayi

Mukindo

LETA

7

Kibilizi

Kibilizi

LETA

8

Kigembe

Nyanza

LETA

9

Kirarambogo

Muganza

Kiriziya Gaturika

10

Mugombwa

Mugombwa

Kiriziya Gaturika

11

Musha

Musha

LETA

12

Save

Save

Kiriziya Gaturika

13

Gishubi

Gishubi

LETA

14

Agahabwa

Kigembe

LETA

15

Ruturo

Kibirizi

LETA

16

 Hop. Kibirizi

Kibirizi

LETA

17

Hop. Gakoma

Mamba

Kiriziya Gaturika

 

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima hubatswe ibigo Nderabuzima 2 hanatawa ibitaro bya Kibirizi:

 


 

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima hubakwa inyubako zinyuranye mu bitaro bya Gakoma na Kibirizi

 

Mu mwaka wa 2013 Ibitaro bya Kibirizi byaraguwe kuko byari bibura serivisi zinyuranye kandi zikenewe n’abaturage dore ko  bihuza ibigo Nderabuzima 9; hubakwa  inzu yakirirwamo indembe, inzu y’abarwayi bafite indwara zihariye, aho batwikira imyanda, Laboratoire n’inzu yo kyariramo ( Maternité ).  

 


 

Ø  Hashyizweho serivisi ya GBV mu bitaro byombi byavuzwe haruguru;

Ø  Hashyizwe ibyumba bikorerwamo umirimo yo kuringaniza urubyaro (P F) hafi y’amavuriro y’abihayimana , mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturage , ku buryo bukurikira :

Byiza  mu Murenge wa Muganza (2013), Nyamugari  mu Murenge wa Nyanza(2014), Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi (2014), Mukomacara mu Murenge wa Mugombwa (2015), Muyaga mu Murenge Mamba (2015)..

Ø  Ku bufatanye n’umushinga « Global Fund » hubatswe inzu 14 zipimirwamo SIDA ( VCT ) mu bigo Nderabuzima n’ibitaro.

Ø  Hubatswe inzu 15 zo kubyariramo ( Maternité ) mu bigo Nderabuzima n’ibitaro.

Ø  Hubatswe  farumasi y’Akarere kugira  ngo ibitaro n’amavuriro  bione imiti hafi.

Ø  Hubatswe poste de sante 6 mu rwego  kwegereza abaturage serivizsi z’ubuzima :

NO

Poste de sante

Umurenge

Akagari

Umwaka y’ubatswemo

1

Byiza

Muganza

Remera

2013

2

Nyamugari

Nyanza

Nyamugari

2014

3

Nyakibungo

Gishubi

Nyakibungo

2014

4

Mukomacara

Mugombwa

Mukomacara

2015

5

Muyaga

Mamba

Muyaga

2015

6

Kitenko

Kibirizi

Duwani

2014

 


 

Kugira ngo  ibigo Nderabuzima n’ibitaro bikore neza hubatswe inzu y’imiti ( Pharmacie ) bityo imiti ikaboneka byoroheye ibitaro n’ibigo Nderabuzima.

 


Farumasiy’Akarere  

 

Ø  Hakozwe ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bitabire serivisi zinyuranye z’ubuzima.  Ibi biragaragaza kandi urugendo rurerure akarere kari gafite mu kuzamura imyumvire y’abaturage  kuko mu kuringaniza urubyaro hatewe intambwe ishimishije cyane aho bavuye kuri 2.4 % bagera kuri 52 % bingana na 49.6% ; mu bwisungane mu kwivuza bavuye kuri 7% bagera kuri 83% bingana na 76 % n’ahandi bigaragara ko hari intambwe yatewe ; nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira :

Serivisi

2006

2015

Kuringaniza urubyaro (PF)

2.4%

52%

Kubyarira kwa muganga

48%

95%

Ubwisungane mu Kwivuza (mituelle)

7%

83%

Gukingira abana

76%

96%

Kurwanya imirire mibi

19%

0.5%

Umubare wa Doctors

3

13

N B : Abaganga baboneka mu bitaro bya Kibirizi ( 7 ), Gakoma (5 ) n’ikigo Nderabuzima cya Gikonko (1)

 

Byumwihariko mu  rwego rwo gufasha abaturage  kugira ubuzima bwiza ni ngombwa ko ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bushinga imizi, bityo hakozwe ubukangurambaga mu byiciro byose by’abaturage  hagamijwe kubafasha kwibumbira mu bimina , amashyirahamwe kugira ngo babone ubushobozi bwo gutanga imisanzu mu kwivuza. Iki gikorwa kikaba cyari kigoye cyane dore ko mu mwaka wa 2006 ubwitabire mu kwivuza bwari hasi cyane ( 7 % ) ariko kuko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira ubwitabire bwariyongereye bishimishije ukurikiranye n’ubushobozi bw’abaturage n’ubwo inzira iki ndende.

Ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza kuva 2006 kugeza 2015 ubwitabire buteye butya:

 

Umwaka

2006

2007

2008

2009

2010

2011/2012

2012/2013

2013/2014

2014/2015

Ubwitabire

54%

64%

83%

85%

85%

74%

80.03%

77 %

83%

 

Mu buzima ibyakozwe ni byinshi cyane , mu gihe mu mwaka w’2006 abaturage batabonaga serivisi zose mu karere hakitabzwa ibitaro byo mu Karere ka Huye, ubu serivisi zose zihabwa abaturage. Ibi bigaragazwa n’uko buri murenge wose ufite Ikigo Nderabuzima, hari ibitaro bibiri kandi byaravugruwe kuko byavuzwe haruguru. Hubatswe “Poste de santé” 6 kugira ngo abaturage babone serivisi hafi yabo badakoze urugendo rurerure. Izi “poste de santé zikaba zubatswe mu Tugari tutegereye ikigo Nderabuzima. Hakozwe ubukangurambaga bushimishije kugira ngo abaturage bitabire serivisi z’ubuzima  aho ubwisungane mu kwivuza bwavuye kuri 7 % bugera kuri 83 %, kuboneza urubyaro biva kuri 2.4 % bigera kuri 52 % , gukingira abana biva kuri 76 % bigera ku 96 %, kurwanya imirire mibi biva ku 19 % bigera kuri 0.5 % n’ibindi….