Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018 Hijihijwe umunsi mukuru mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro. Wabereye i Save mu Rwanza.

▪Witabiriwe n'abashyitsi benshi barimo:

- Min of Gender and Family Promotion

- MoS MINALOC in charge of social welfare

- MoS MINAGRI in charge of Agriculture

- Governor

- Intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko

- Pres wa Komisoyo y'amatora ku rwego rw'Igihugu

- Perezida w'Inama y'Igihugu y'abagore

- Umuyobozi wa GMO

- Umunyamabanga w'Inama y'Igihugu y'abana

- Nyobozi y'Akarere

- Umuyobozi wa RIB ku rwego rw'igihugu,

- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere

- Umuyobozi wa Transparency International Rwanda

- Umunyamabanga w'Inteko y'ururimi n'umuco

- Abagize Njyanama

- Abafatanyabikorwa banyuranye

- abaturage benshi cyane.

 

▪Abashyitsi babanje gusura mini expo igaragaza bimwe mu byagezweho n'abagore, banezezwa cyane n'ukuntu umugore afite uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu.

 

▪Abashyitsi bahaye abana amata mu rwego rwo

 

▪ Muri ibyo birori Abagore basinyanye n'umuyobozi w'Akarere imihigo 2018-2019 nyuma yo kugaragariza abashyitsi uburyo besheje imihigo 2017-2018.

 

▪ Abashyitsi bashyikirije impano zinyuranye ibyiciro by'abantu bitandukanye birimo:

- Imbabura za kijyambere n'ibyagombwa byose byo guteka

- Ibikoresho byo kubika ibiryo bihiye bigakomeza bigashyuha.

- Amagare

- Imashini zidoda

- Inka za kijyambere mu rwego rwo kwitura HE, zihabwa abandi

- Certificates na 50,000F ku bagize imigoroba y'ababyeyi 3 yakoze neza kurusha indi

 

▪ Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru, Minister MIGEPROF yashishikarije abari aho bose kwita ku muryango no kuwufata neza,ngukora no kwiteza imbere, kwamagana abagizi ba nabi basambanya abana bakabatera inda zitateganyijwe n'ibindi byose byabangamira imibereho myiza y'umuryango nk'uko insanganyamatsiko ivuga :

"Twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana".

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.