Kuri uyu wa gatatu 17/10/2018 hijihijwe Umunsi mukuru mpuzamahanga w'abageze mu za bukuru.

Ibirori byabereye mu Murenge wa Save kuri DUHOZANYE Association.

 

Ibirori byitabiriwe na Minisitiri muri MINALOC ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Alvera Mukabaramba. Yari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Pres wa IBUKA ku rwego rw'Igihugu, DG wa FARG, VM AFSO, Army CO & DPC Gisagara, ES Save Sector, Duhozanye beneficiaries.

 

Minisitiri yabanje gusura umwe mu bagenerwabikorwa ba Duhozanye w'umupfakazi warokotse jenoside yakorewe abatutsi, wiyubatse akiteza imbere Madame Mukabaziga  Cecile.

 

Yamugaragarije aho yavuye n'aho ageze yisunganye n'abandi, akaba afite inzu nziza yiyubakiye avuye muri ntuyenabi, inka yoroye, TV, amashanyarazi, urutoki rwiza kandi rutanga umusaruro ushimishije, ....

 

Mukabaziga Cecile yaboneyeho yitura HE Paul Kagame, maze Minisitiri ashyikiriza iyo nka undi mugenerwabikorwa.

 

Umuyobozi wa Duhozanye yamuritse umushinga bateguye wo gufata neza abageze mu zabukuru mu buryo burambye: "Babe hafi" kugira ngo bazasaze neza.

 

Umuyobozi w'Akarere yashimye cyane abagenerwabikorwa ba Duhozanye, uburyo barwanye urugamba rwo kubaho, kwiyubaka no kwigira, ubu bakaba bageze ku rwego rwo kuba abafatanyabikorwa b'Akarere.

 

Hon Minister nawe yashimye cyane Duhozanye ko inkunga bagiye bagenerwa bazifashe neza, bakazibyaza umusaruro, ubu nabo bakaba bafasha abandi. Ubu Duhozanye ni umufatanyabikorwa wa MINALOC n'Akarere.

 

Yagize ati: "Akabando HE Paul Kagame yabahaye mwagatwaye neza kabageza heza kandi mugahereza n'abandi kugira ngo nabo kabageze kure.

 

Yifuje ko Duhozanye yazigisha amashyirahamwe yose mu Ntara n'Uturere tunyuranye uburyo yakwiteza imbere nk'uko nabo babigezeho kuko byafasha igihugu cyose.

 

Yabashimye ko ibyo bagezeho batabyihererana ahubwo babigeza ku bandi kugira ngo nabo bashobore kwiyubaka no kwiteza imbere.

 

Yabjjeje ko uwo mushinga bazabafasha kuwunoza, kandi ko bazawutera inkunga.

 

Yabijeje ko Leta y'u Rwanda izabafasha kubona umuforomo ubitaho, kandi izabafasha kubona icyumba cyo gukoreramo sport rusange ngororamubiri ku bari mu zabukuru.

 

Twabamenyesha ko Duhozanye ifite abagenerwabikorwa 3300 barokotse jenoside yakorewe abatutsi, muri bo 320 akaba ari abapfakazi ba jenoside bageze mu zabukuru.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.