Kuri uyu wa kane 11 Ukwakira 2018 Minisitiri w'ubuhinzi muri MINAGRI Fulgence Nsengimana ari kumwe na Governeri w'Intara y'Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yatangije igihembwe cy'ihinga A2019 mu Karere ka Gisagara.

 

Umuganda wabereye mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Muyira, aho bafatanyije n'abaturage gutera urutoki rwa kijyambere, haterwa Ha5 kuri 30Ha ziteganyijwe.

igikorwa cyateguwe ku bufatanya bwa DUHAMIC ADRI na Care Internationale Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n'abaturage nyuma y'umuganda, Minisitiri Fulgence yabakanguriye kwita kuri izi nsina za kijyambere bahawe, bakazibyaza umusaruro kuko uruganda rutunganya ibitoki mo inzoga rurabegereye dore ko rwubatse muri ako Kagari. Yabasabye kandi ko nizimara gukura zikabyara, umubare umuhinzi yahawe azawitura zihabwe undi muturage.

Nyuma y'umuganda abashyitsi basuye urwo ruganda rwa GABI Ltd, bashima urwego rugezeho, barugira inama zo kwihutisha gahunda yo kwenga umutobe nk'uko byasabwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga aka Karere.

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.