Umuhanda wa mbere wa kaburimbo ukandagira mu Karere ka Gisagara watangiye kubakwa, ukazahuza Akarere ka Gisagara n’aka Huye bituranye. Biteganyijwe ko uzuzura mu gihe cy’amezi 12.

Kuri uyu wa mbere 08 Ukwakira 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu, yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Gisagara n’aka Huye. Uyu muhango wabereye mu Rwasave mu Murenge wa Kibilizi mu Kagari ka Duwani, aho Gisagara ihana imbibi na Huye.

Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame yawemereye abaturage ba Gisagara ubwo aheruka muri aka Karere kuwa 22 Kanama 2018 kugira ngo bashobore kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu. Yabasezeranyije ko bitarenze uyu mwaka wa 2018 imirimo yo kubaka uyu muhanda iza yatangiye. Imvugo ibaye ingiro rero, aho kuri uyu wa 08 Ukwakira 2018, nyuma y’ukwezi n’igice gusa, umuhanda watangiye kubakwa.

Abaturage ba Gisagara barashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko Gisagara ni ko Karere konyine mu Rwanda katageragamo kaburimbo, habe na m 1. Ibyo byatumaga abashoramari batitabira gushora imari muri aka Karere, ndetse n’imihahirane n’utundi turere ntitere imbere byihuse, ariko ubu noneho barahamya ko bagiye kwihuta mu iterambere.

DUKORANE UMURAVE, DUTERE IMBERE

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.