Kuri uyu wa gatandatu 29/09/2018, kimwe n'ahandi mu Gihugu hose, mu Karere ka Gisagara hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2018.

Umuganda wibanze ku bikorwa bikurikira:

- Gukora imihanda no gutinda amateme

- Gusiza ibibanza no Kubakira abatishoboye

- Kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye

-  Gusiza ibibanza bizubakwaho amashuri

-  Gutegura imyobo izaterwamo insina za kijyambere

- Gutunda ifumbire n'ishwagara bizafasha mu kubyaza umusaruro amaterasi yakozwe.

 

 

Muri uyu muganda, twafatanyije nabashyitsi barimo:

- Hon Sen Nkusi Laurent: yakoreye mu Murenge wa Muganza.

- Hon Dep. Mbakeshimana Chantal: yakoreye mu Murenge wa Nyanza

- Hon Dep. Kamanzi Ernest: yakoreye mu Murenge wa Kansi.

 

Aho hose, Abagize Inama Njyanama y'Akarere, ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'umutekano, ubuyobozi bw'Imirenge n'Utugari, ibigo bikorera mu Mirenge, abanyamakuru bafanyije n'abaturage.

 

Hose kandi, nyuma y'umuganda hatanzwe ibiganiro bijyanye: Umutekano, ubumwe n'ubwiyunge, kwitabira igihembwe cy'ihinga, kwishyura MUSA 2018-2019, kwitabira Itorero ry'Umudugudu, gahunda y’Ijwi ry’umurwayi mu mavuriro, ….

Muri rusange, hose mu Karere ka Gisagara, umuganda witabiriwe cyane, wagenze neza kandi bakoze ibikorwa bishimishije cyane.

Murakoze

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.