Uyu munsi 24/09/2018, 17:45-19:15 Hon Minister MINEACOM Munyeshyaka Vincent yasuye uruganda rwa GABI Ltd (Gisagara Agro Business) rutunganya umusaruro w'ibitoki mo urwagwa, ruherereye mu Murenge wa Kibilizi.

Yaje mu rwego rwo kureba uburyo rukora, rugura umusaruro w'abahinzi rukanakorana nabo, no kureba aho gahunda yo gukora umutobe igeze nk'uko byifujwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga Akarere ka Gisagara kuwa 23/08/2018.

Yarushimye cyane, kuko ni rwo ruri gukora neza kurusha izindi zose zashinzwe, atanga inama zatuma isoko ryarwo ryaguka rikagera mu gihugu cyose ndetse no hanze yacyo.

Kuri gahunda yo gukora umutobe, bamusobanuriye ko imashini za mbere zahageze, izindi nazo zirategerejwe ku buryo mu kwezi k'Ukuboza 2018 kuzishyira mu myanya bizarangira (installation of machines), mu mezi ya Mutarama-Gahyantare 2019 umutobe uzajya ku isoko.

Minisitiri Munyeshyaka yasabye RSB ko ikora inyigo yafasha kugira ngo inganda zose zikora bimwe zijye ku rwego rumwe, bikazatuma nta ruganda rwica isoko ry'urundi, kandi ikazashyira imbaraga mu kugenzura ko ntabihisha inyuma y'icyangombwa cya S mark batanga bakenga izitemewe.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.