Uyu munsi kuwa 18 Nzeri 2018 mu Karere ka Gisagara hijihijwe umunsi mukuru mpuzamahanga wa Demokarasi.

Team ya Senat igizwe na Hon Sen Laurent Nkusi na Hon Sen Mukankusi Marie Claire basuye Akarere ka Gisagara, baganira n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye (Komite Nyobozi, Bureau y'Inama Njyanama, Security Organs, CNJR, CNF, PSF, Abahagarariye amadini n'amatorero, abakozi banyuranye, ...) ku mateka ya Demokarasi mu Rwanda, bungurana ibitekerezo kuri demokarasi mu Rwanda:

1. Ese demokarasi muyumva mute?

2. Ese demokarasi ibamariye iki?

3. Ubumwe n'ubwisanzure mu miryango itari iya Leta buhagaze bute?

4. Icyo Abayobozi n'abaturage bakwiye gukomeza kugira ngo demokarasi twahisemo ishobore gutera imbere.

5. Ibindi baba barabonye, barasesenguye byateza imbere demokarasi.

 

Nyuma ya saa sita (14:00) Ibiganiro byakomereje mu murenge wa Save, Akagari ka Shyanda, aho baganiriye n'abaturage ku mahame ya Demokarasi, uburyo bayumva n'icyo ibamariye, banirebera uburyo abaturage ubwabo bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo mu Nteko y'abaturage.

Murakoze.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.