Umuyobozi w’Akarere Rutaburingoga Jerome yibukije abanyamakuru ko nabo ari abafatanyabikorwa b’Akarere ku rugamba rw’iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru (press conference) cyabereye mu cyumba cy’inama cy’inyubako nshya y’Akarere yakirirwamo abashyitsi (Guest House) kuri uyu wa 31 Kanama 2018.

Ubwo Akarere kagaragazaga ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2017-2018 n’ibiteganyijwe mu mihigo 2018-2019 ku bayobozi batandukanye bahagarariye abaturage kuva ku Karere kugeza ku Mudugudu, abafatanyabikorwa n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bikorera mu Karere, kateganyije n’ikiganiro n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye, dore ko nabo bari batumiwe muri iyo nama.

Nyuma y’inama, umuyobozi w’Akarere yagiranye n’abanyamakuru ikiganiro cyihariye (press conference), bagaruka ku mihigo 2017-2018 n’umwanya Akarere kabonye nyuma y’isuzuma ry’imihigo. Umuyobozi w’Akarere yagize ati: “Iyo imihigo irangiye idusigira isomo. Aho twaguye twarahabonye, ariko twafashe ingamba z’uburyo aho twatsinzwe tutazongera kuhatsindwa muri iyi mihigo dutangiye ya 2018-2019. Turizera noneho kuza mu myanya ya mbere”.

Yongeyeho ati: “Muri izo ngamba harimo no gukomeza gukorana neza n’itangazamakuru, abanyamakuru bakatubera abafatanyabikorwa mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage. Aho abonye cyangwa yumvise icyateza abaturageimbere ntatinde kutubwira kuko umuyobozi ntabera hose icyarimwe. Ugize amahirwe, agira umurebera aho atageze!”

Iyo ngamba yanejeje abanyamakuru nabo biyemeza kuba hafi y’abaturage n’ubuyobozi kandi ko bazajya batanga inama kenshi ku byazamura imibereho myiza y’abaturage.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.