Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Guest House Gisagara kuwa 31 Kanama 2018, umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gisagara Lt Col Mundoli Richard, amaze kubona uko abayobozi ku nzego zose n’abafatanyabikorwa bafashe umwanzuro wo kwesa badahusha imihigo 2018-2019, yafashe ijambo agira ati: “Nta  nta mpamvu n’imwe izatuma gisagara yongera kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo”.

 

 

Ibyo  kandi byashimangiwe n’umuyobozi wa Police mu Karere ka Gisagara SP Nsanzimana John agira ati: “Imbaraga zirahari, ubushake n’ubushobozi murabifite, umutekano urahamye. Ni iki cyatuma Gisagara itesa imihigo ku kigero gishimishije cyane? Ntitwifuza kongera kumva Gisagara mu myanya ya 20!

 

 

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere Maj Nyilinkwaya Fred nawe yagaragaje ko ibikorwa byose Inkeragutabara ziba zabishyizemo imbaraga nyinshi, iyo Akarere kagize umwanya mubi nabo bibagiraho ingaruka. Yiteguye gufasha Akarere mu buryo bwose kugira ngo kese ubudasubirwaho imihigo 2018-2019.

 

Aya magambo y’abayobozi b’inzego z’umutekano yahaye abitabiriye inama imabaraga zidasanzwe, bataha bahize ko batazongera kumvikana ku mwanya wa makumyaabiri na…

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.