Komite Nyobozi y’Akarere ka Gisagara, abakozi bose kugera ku Tugari, abafatanyabikorwa, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima bafashe umwanzuro ko Akarere ka Gisagara katazongera kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo.

Kuri uyu wa 31 Kanama 2018, muri Guest House Gisagara habereye inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gisagara yatumiwemo ibyiciro byose by’inzego z’ubuyobozi kuva ku Karere kugera ku Mudugudu, abafatanyabikorwa n’abayobozi b’ibigo binyuranye bikorera mu Karere. Iyi nama yahuje abantu bagera kuri 500 yareberagaha hamwwe ibyagezweho mu mwaka w’imihigo 2017-2018 n’ibiteganyijwe mu mihigo 2018-2019.

Umuyobozi w’Akarere, Rutaburingoga Jerome, yagaragarije abitabiriye inama ibyagezweho mu mihigo 2017-2018, ashimira abitabiriye uburyo bakoze, ariko ababwira ko n’ubwo umwanya bagize utabashimishije, amahirwe yo gukomeza kunoza kugira ngo Akarere kaze mu myanya ya mbere ahari mu mihigo y’umwaka wa 2018-2019.

Amaze kubamurikira ibiteganyijwe mu mihigo y’umwaka wa 2018-2019 nk’uko yayisinyiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu izina ry’abanyagisagara, yagize ati: “Mureke turebe ibyo tutanogeje mu mihigo itambutse, bitubere isomo n’imbarutso yo kugira ngo dukore neza kurushaho bityo Akarere kacu kaze mu myanya ya mbere. Umwanya wa 25 ntudushimishije kandi birashoboka ko nidushyira hamwe, buri wese agakora ibyo asabwa, akabikora neza kandi byose biganisha mu gusubiza ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage tuzaza mu myanya y’imbere. Ubushobozi, ubushake n’imbaraga birahari”.

Abitabiriye inama bose bashimye iyo ntego maze biyemeza ko bagiye gushyiramo imbaraga zose ku buryo mu mihigo y’uyu mwaka 2018-2019 Gisagara itazongera kuza mu myanya ya nyuma. Ngo barifuza kuzakora mu kiganza cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bagafata ifoto hamwe nawe, ngo n’igikombe cyababera kandi ngo birashoboka.

Inama yashojwe abafatanyabikorwa, Abanyamabanga Nshigwabikorwa b’Imirenge n’abayobozi b’amashami bakorera ku Karere basinyana imihigo n’umuyobozi w’Akarere kandi bose bafite umuhigo wo kutongera kuboneka mu myanya ya 20.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.