Kuva kuwa 23 Nyakanga 2018, mu Karere ka Gisagara hari gushyirwaho tereviziyo rusange no gutanga dekoderi ku baturage bafite tereviziyo kugira bashobore kubona amakuru y’ibibera hirya no hino neza.

Ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yo kugeza tereviziyo ku bantu benshi “TV Penetration” ku nkunga ya Leta y’Ubushinwa. Buri Karere kashyiriweho Tereviziyo rusange 30 (30 sites) na dekoderi 200 (decoders) na anteni paraboliki 200 (dishes) ku baturage ku giti cyabo 200 mu Mirenge yose. Ibyo bizatuma bareba bizafasha cyane abaturage batuye ahatageraga amajwi n’amashusho ku buryo bworoshye (insufficient terrestrial connection) kuko noneho bazafatira ku byogajuru.

Startimes ni yo yasabwe gushyira mu bikorwa iyo gahunda nka kampani (company) yo mu bushinwa ikorera mu Rwanda iby’ubucuruzi bwa za tereviziyo.

Abaturage, aho bashyize izo tereviziyo rusange n’abahawe ibyo bikoresho bindi barashima cyane Leta y’u Rwanda, ariko by’umwihariko Perezida Kagame. Ngo hamwe no kubafasha iteka gutera imbere, yabakuye no mu bwigunge, bakazajya bamenya kandi birebera ibibera hirya no hino kw’isi, bikazabafasha kwiteza imbere byihuse bigira ku bandi.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.