None kuwa 12 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kibilizi habereye inama y'abaturage yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mureshyankwano marie Rose, akangurira abaturage kwicungira umutekano, gukora cyane no kwiteza imbere ndetse no gusigaira ibyagezweho.

Inama yitabiriwe kandi n’Umukuru wa Police mu Ntara y'Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye zikorera mu Karere ndetse no ku Ntara.

Bashimye cyane uburyo abaturage bitabira gukora amarondo mu rwego rw’umutekano no gusigasira ibyo bagezeho, bashishikarizwa gukomereza aho,  bagakorana hafi na hafi n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano no kujya batanga amakuru ku gihe ku muntu n’ikintu cyose babona kidasanzwe mu mudugudu wabo. Bizabafasha gukumira ikintu cyose cyashaka kubavutsa umudendezo no gusubiza inyumba iterambere ryabo.

Bakanguriwe gukomeza gushyira imbaraga mu bibateza imbere bikanazamura imibereho myiza yabo.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.