Akarere ka Gisagara kagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Hanchenburg wo mu Ntara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage ajyanye n’ubuhinzi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mayor w’Umujyi wa Hanchenburg, ari kumwe na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo mugi bagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Karere ka Gisagara kuva Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2018 kugeza kuwa 12/07/2018. Baje mu rwego rwo gusura ibikorwa bateramo inkunga Akarere no kuganira ku bikorwa bazatera inkunga mu minsi iri imbere.

Ku munsi wa mbere basuye inteko z’abaturage mu murenge wa Kansi ngo barebe uburyo abanyarwanda bagira uruhare mu miyoborere, kwikemurira ibibazo no gutanga icyerekezo cy’ibyo bifuza mu iterambere ryabo. Basuye kandi ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Gisagara aho bubatse amashuri n’isomero.

Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwabo basuye ahubakwa uruganda rutunganya amasharazi muri nyiramugengeri n’umudugudu w’icyitegererezo byose byubatse mu Murenge wa Mamba, ikigo nderabuzima cya Gikonko, ikigo cy’amashuri cya Gikonko Catholic batera inkunga zo kubaka amashuri basura n’uruganda rw’umuceri rwa Gikonko.

Aho hose banejejwe n’uburyo ibikorwa bateyemo inkunga bifashwe neza kandi bikaba bifasha abagenerwabikorwa mu iterambere n’imibereho myiza byabo. Bishimiye cyane uruganda rw’amashanyarazi rwubakwa Mamba kuko ari icyerekezo cy’iterambere rirambye muri aka Karere no mu gihugu muri rusange.

Basezeranyije ko bagiye gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bikunze kubangamira ubukungu bwacu.

Uru ruzinduko rwabanjirijwe n’ibiganiro byabereye i Kigali muri Serena Hotel kuwa 09 Nyakanga 2018, ubwo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka yatangizaga ku mugaragara inama ihuza Uturere 6 (Gisagara, Nyamagabe, Ruhango, Ngoma na Karongi) n'imijyi igize Leta ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy'ubudage, ndetse n'ibigo bifitanye umubano na RALGA, igamije kuganira ku bikorwa iyo mijyi n'Uturere ndetse n'ibigo byagiranamo ubufatanye (Jumelage).

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.