Kuri uyu wa gatatu kuwa 18 Nyakanga 2018, mu Karere ka Gisagara hatangiye igikorwa cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2017-2018.

Igikorwa kiyobowe n'intumwa za IPAR niz'Ikigo cy'ibarurishamibare.

Umuyobozi w'Akarere,   amaze kugaragariza abitabiriye icyo gikorwa ibyazweho (through short Power Point presentation and short documentary film), abagenzuzi biremyemo  amatsinda 3: Irya mbere risuzuma inyandiko zihamya ibyakozwe, andi abiri yo gusura ibikorwa mu Mirenge nyuma yo guhura n'abafatanyabikorwa n'abajyanama  ku rwego rw'Akarere.

Igikorwa kizakomeza ejo kuwa 19/07/2018 hasurwa ibikorwa byagezweho biri hirya no hino mu Mirenge no kuganira n’abaturage ku ruhare rwabo mu bibakorerwa.

Umuyobozi w'Akarere, Rutaburingoga Jerome, atangaza ko abaturage ndetse n’abakozi muri rusange bakoze cyane kandi neza, ibikorwa hirya no hino birahari kandi birasobanutse nk’uko babihigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abanyarwanda, bakaba bizeye amanota n’umwanya mwiza nyuma y’iri suzuma.

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.