Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara  ya kanseri (cancer) ku rwego rw'Igihugu wijihirijwe ku Gisagara, uhuzwa na Siporo rusange (sport de masse) yari yateguwe ku rwego w’Intara y’Amajyepfo.

 

Uyu  munsi ku wa 4 Gashyantare 2018 mu Karere ka Gisagara habereye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara  ya kanseri (cancer) ku rwego rw'Igihugu, insanganyamatsiko y'umunsi igira iti " KURWANYA KANSERI NI URUHARE RWA BURI WESE". Icyo gikorwa cyabanjirijwe na siporo rusange yateguwe n’Intara y’Amajyepfo, nayo igomba kubera Gisagara.

Ibi bikorwa byitabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima  Diane Gahumba, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga, Abayobozi b'Ingabo na Police ku rego rw’Intara n'abo ku rwego rw’Akarere, abayobozi bose bo mu nzego z'Ubuzima mu Karere , n'abaturage benshi.

Abitabiriye siporo rusange bakoze urugendo rw’amaguru (marching) rungana na 5Km kuva ku mashuri yo mu Ntobo mu rugabano rw’Umurenge wa Kibilizi na Ndora bagera mu busitani bwo ku kicaro cy’Akarere, ari naho bakoreye imyitozo ngorora mubiri.

 

Mu ijambo rya Minisitiri w'Ubuzima, yabanje kugushimira Ubuyobozi bw'Intara n'Ubw'Akarere  ka Gisagara bwateguye uyu munsi n'abaturage bitabiriye sport de masse, atanzga inama zifasha kwirinda cancer harimo isuku, gukora sport, kurya indyo iboneye, kwipimisha kenshi ( medical checkup), kwirinda inzoga nyinshi n'itabi, kwirinda umubyibuho ukabije,.....

Hanabaye igikorwa cyo gupima zimwe  mu ndwara zitandura nk'umuvuduko w'amaraso, diabete, umubyibuho ukabije no gutanga inama zifasha kwirinda cancer.

 

Rukundo Noel

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.