Uyu munsi kuwa 30 Mutarama 2018, mu nzu mpuzamikino (Gymnase) y'Akarere ka Gisagara hateraniye inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Gisagara.

Inama yahuje abantu bagera kuri 795, yitabirwa n'Inzego z'Ubuyobozi n'iz'umutekano ku rwego rw'Intara, Local leaders kuva ku Karere kugera ku midugudu, abayobozi b'inzego n'ibigo byose bikorera mu Karere.

 

Intego nyamukuru y'inama yari Human Security Issues towards citizens’ welfare.

 

Muri iyi nama, Intara yari ihagarariwe na PES, ari kumwe na Div CO, RF Region CO, NISS, Bde CO, ...

 

Ku rwego rw'Akarere hari ibyiciro bitandukanye:

- Komite y'Umutekano Itaguye y'Akarere

- V/Pres Njyanama y'Akarere

- Social Committee y'Akarere

- JADF Committee & CSOs

- Dir Hop & Health Centers

- PSF District & Sectors

- ES Sectors & Cells & in charge of Social Affairs

- Pres Njyanama z'Imirenge

- District Staffs at Distinct Level

- Head of Schools

- DASSO Coordinators at District & Sectors

- Abahagarariye amadini n'amatorero Akorera mu Karere.

 

Nyuma yo kuganira ku bibazo byaba bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, birimo kuba hari abaturage batarabona aho baba, abadafite ubwisungane mu kwivuza, abadafite ubwiherero, abakigaragaraho umwanda ndetse hamwe na hamwe hakaboneka abarwaye amavunja, ... abayitabiriye bashoje biyemeje guhinduka ubwabo bakabona guhindura ibintu.

 

Biyemeje ko ikibazo cy'umwanda n'ubwiherero n'ibindi bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage biba byakemutse mu gihe cy'ibyumweru 2. Nyuma y’icyo gihe, hazakorwa igenzura rusange mu rwego rwo kureba ko byakemutse.

Munyentwali Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.