Gisagara hamaze gukorwa amaterasi asaga Ha1857,8.  Kuva aho Umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’uruzi rw’Akanyaru uterwa inkunga na FONERWA utangiriye, wihutishije ubunini bw’ayo matersi kuko wakoze Ha 800 mu mirenge ikora ku ruzi rw’Akanyaru. Ibyo byatumye hatekerezwa uburyo bwo gufasha abaturage bakorewe amaterasi kubona ifumbire ngo bayabyaze umusaruro, babaha inka.

 

 

 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018 hatanzwe inka 58 ku bagenerwabikorwa b'umushinga wo kubungabunga icyogogo cy'uruzi rw'Akanyaru uterwa inkunga n’ikigega cya Leta FONERWA. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gishubi ahatanzwe inka 29 n'uwa Mamba hatanzwe inka 29. Zatanzwe n’Akarere ka Gisagara ku nkunga ya FONERWA, zihabwa abahinzi 59 bakorewe amaterasi kugira ngo babone ifumbire bityo bashobore kubyaza umusaruro amaterasi bakorewe.

Izo nka nizibyara ziziturwa, zihabwe abandi bahinzi bakorewe amaterasi mu masambu, bityo bityo.

 

 

Umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’uruzi rw’Akanyaru uterwa inkunga na FONERWA umaze imyaka 4 n’igice ukorera mu Karere ka Gisagara, watangiye kuwa 01/10/2014 ukaba uzasoza ibikorwa byawo mu kwezi kwa 30 Kamena 2018. Umushinga wari ufite ingengo y’imari ingana na 2,591,729,992F FONERWA yagombaga gutanga 82% naho Akarere kagatanga 18%.

Mu gihe uwwo mushinga umaze ukorera mu Karere wakoze ibikorwa byinshi birimo:

1. Amatetasi y'indinganire: 738.4ha kuri 800ha ziteganyijwe kandi birakomeje

2. Guca imirwanyasuri: 5098.58ha kuri 4000ha

3. Gutera ibiti bivangwa n'imyaka: 3398ha kuri 4800ha kandi birakomeje

4. Gutera ibiti by'ishyama 200ha kuri 200ha ziteganyijwe

5. Gutera imingano, imbingo n'iminyinya ku ruzi rw'Akanyaru no ku kiyaga cya Cyamwakizi: 53km kuri 53km ziteganyijwe

6. Gusiba imikoki: 4.5km kuri 5km ziteganyijwe

7.  Kubaka ikigega gifata amazi y'imvura i Nyaruteja mu murenge wa Nyanza gifite metero kibe 150. Cyaruzuye

 

 

Abaturage benshi babonye akazi muri uyu mushinga babona amafaranga biteza imbere kandi ibikorwa byawo hirya no hingo mu mirenge ikora ku ruzi rw’Akanyaru birigaragaza. Umusaruro mu bahinzi wariyongereye haba ku misozi hatajya hahingwa cyangwa hateraga mbere kandi no mu bishanga wariyongereye kubera ko ibihingwa n’imirima by’abaturage ntibigitwarwa n’isuri.

 

 

Igice kinini cy’amaterasi cyahinzwe imyumbati

 

 

Umusaruro wo mu gishanga wariyongereye kubera ko nta suri yangiza imirima n’ibihingwa

 

 

MUNYENTWALI Cyprien

 

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.