Kuri uyu wa kabiri 09/01/2018 Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, ari kumwe n’Umuyobozi wa Police ku rwego rw’Intara, Umujyanama wa Goverineri n’Umuyobozi ushinzwe amategeko ku Ntara basuye Akarere ka Gisagara, bakirwa n’umyobozi w’Akarere Rutaburinoga Jerome, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, umuyobozi w’Inkeragutabara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba.

 

Basuye ibikorwa by’iterambere: Umudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha wubatse mu Murenge wa Mamba ugizwe n’amazu 30 ya 4 in one, ukazaturamo imiryango 120, ivuriro n’amashuri. Bishimiye ko amazu yose amaze kuzura n’ibikoresho byo mu rugo byose bikaba bimaze kugera mu nzu. Mu biganiro bigufi Guverineri yagiranye na ba nyir’amazu (kuko buri wese yamaze kumenya inzu ye), bashimye cyaneNyakubahwa Perezida Kagame, bahima cyane aho yabavanye kuko bari mu nzu nto kandi mbi cyane kure y’iterambere ryose.

Basabye ko hateganywa itariki yo kuyataha ku mugaragaro kuko amaze kuzura kandi n’ibyangombwa byo mu nzu byose bikaba byarahageze.

 

Bakomeje basura uruganda rwa nyiramugengeri rurimo kubakwa mu gishanga cy’Akanyaru aho mu Murenge wa Mamba rukazatanga 80M z’amashanyarazi, bashimishwa n’uko imirimo irimo kwihuta cyane.

 

Bakomeje bitabira inteko y’abaturage mu Kagari ka Mamba, abaturage bamwakirana ibyishimo, bamumurikira bimwe mu byo bagezeho, bashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku iterambere yabagejejeho. Uwo murenge ukaba wamaze kugera kuri 100% mu bwisungane mu kwivuza. Yari Inteko y’abaturage y’ibyishimo n’ibisubizo, bafata n’akanya baha abana amata.

Munyentwali Cyprien

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.