*Mukarushema Virginie yishimiye ibyo yamenye mu gukoresha telefoni ye.

Mu Turere dutanu tw’igihugu ikigo Digital Trust Rwanda (DOT Rwanda) cyatangiye ibikorwa byo guhugura abaturage uko bakoresha telefoni zabo bakabona serivise zinyuranye, binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Intore mu Ikoranabuhanga’. Umwe mu bahuguwe, Mukeshimana Virijiniya w’imyaka 73, yamenye byinshi atari azi ko telefoni ye yamufasha, afite agahinda ko abimenye akuze, naho ubundi ngo ubuzima bwari bworoshye.

Mukarushema Virijiniya w’imyaka 73 ntazongera kujya gushakira icyangombwa mu mugi i Butare, telefoni ye izamufasha

 

Nzeyimana Emmanuel umuyobozi mukuru wungirije wa Digital Opportunity Trust Rwanda (DOT Rwanda), avuga ko iyi gahunda ije gufasha Abanyarwanda muri program yitwa ‘Intore mu Ikoranabuhanga’, ifite intego yo gufasha abanyeshuri bagera ku 5000 bazigishwa ikoranabuhanga na bo bakageza ubumenyi ku bandi Banyarwanda barenga miliyoni 5.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara batangiye guhugurwa ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga bavuga ko hari akamaro kanini biri kubafasha, harimo kumenya bimwe mu byo bakeneraga buri munsi harimo gukoresha telephone zabo zikabafasha kubona service zinyuranye.

Mukarushema Virginie w’imyaka 73 y’amavuko wo mu murenge wa Kibirizi, Akagari ka Kibirizi, umudugudu wa Torero, avuga ko amaze kumenya kugura umuriro akoresheje telephone no kohereza ubutumwa bugufi.

Ubumenyi yabuhawe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bahuguwe bari kwigisha abaturage, aho babasanga mu midugudu batuyemo bakabigisha.

Mukarushema ati ”Najyaga nshaka icyangombwa nkajya mu mugi wa Butare, uretse kwitaba telephone no guhamagara, nta kindi nari nzi. Ariko ubu ngura umuriro, nohereza ubutumwa bugufi, ndetse nzi no kohereza e-mail, sinkikora urugendo rwo kujya gushakisha ibyangombwa (declaration), ubu ubuzima bwaroroshye, nuko nyine nshaje, naho ubundi nanjye nari maze kumenya ibijyanye n’iterambere.”

Bamwe mu banyeshuri bahuguriwe gukora aka kazi ko guhugura abaturage mu gukoresha ikoranabuhanga, bavuga ko igikorwa cya DOT Rwanda cyabafashije kubona akazi.

Vincent Feli Ngeneye avuga ko ibikorwa bakora ari uguhugura abaturage koroshya ubuzima bakoresha ikoranabuhanga kandi na bo byabarinze ubushomeri.

Ngeneye yagize ati ”Twegera abaturage, ubu turi ba Ambasaderi, turi gushyira mu bikorwa program ya Leta ishyirwa mu bikorwa na DOT Rwanda, dufasha abaturage kubona service bajyaga gushakira kure yabo, ubu turi kubigisha ko bagura umuriro, babona icyangombwa bakoresheje telephone zabo batagiye gutonda umurongo ku Irembo, ubu natwe ntitukiri abashomeri.”

Nzeyimana Emmanuel umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo Digital Opportunity Trust Rwanda (DOT Rwanda), avuga ko bahisemo gukorera mu Turere 5 tw’icyitegererezo batangira kugerageza iyi program izafasha abaturage kumenya gukoresha ikoranabuhanga.

Mu Ntara y’Amajyepfo iyi gahunda ya DOT Rwanda, iri gukorerwa mu Karere ka Gisagara, Ntara y’Iburengerazuba, ni Rusizi, mu mugi wa Kigali ni Nyarugenge, mu Burasirazuba ni Nyagatare, na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Buri Karere karimo abanyeshuri 10 barangije kaminuza bahuguwe bafasha abaturage kumenya gukoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubaruhura imvune n’amafaranga batangaga bajya gushaka service kure yabo.

Uko u Rwanda rugenda rutera intambwe mu iterambere, niko hakenerwa gukoresha ikoranabuhanga mu bintu byinshi binyuranye, aho usanga kugira ngo umuturage abone ibyangombwa bimwe na bimwe bimusaba byanze bikunze gukoresha ikoranabuhanga.

 

 

Vincent Ngeneye umwe mu barangije Kaminuza wahuguwe ngo azafashe abandi avuga ko na bo byabarinze ubushomeri

Cyprien Munyentwali
Gisagara

 

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.