Ubwo basurwaga n’umuyobozi w’Akarere Rutaburingoga Jerome, abaturage b’umurenge wa Save basabwe kwirinda ababaca intege babumvishako iterambere ridashoboka bigatuma bajya mu maganya yo kumva ko igihe cyose bahora bafashwa.

Rutaburingoga Jerome yasabye abaturage b’Akagari ka Shyanda na Munazi mu murenge wa Save kwirinda abo babaca integer, ababwira ko igihe cyose uzashaka kwiriranwa n’umuntu wumva ko ibintu bya ntibishoboka, bizakuviramo nawe kumva ko bidashoboka.

Rutaburingonga ati”abaturage bacu tubasaba kwirinda abababwira ngo ntibishoboka, iyo uhorana n’abantu batishoboye cyangwa batagize icyo bakurusha, cyangwa ugahora ureba ukuri inyuma mu iterambere, uhora wumva ko bidashoboka, bigatuma udatera imbere, ugahora mu maganya. Icyo dusaba abaturage bacu ni ukwegera abafite intambwe babarushaho, kugira ngo babigishe maze nabo babigane kugera aho nabo bageze.

RUTABURINGOGA ati”Iyo uhora muri babandi bafite amaganya, ntacyo ugeraho kuko uhora muri ntibishoboka. Dusaba abaturage bacu kuva mumaganya bakajya muri birashoboka, ubundi bagakora bakiteza imbere. Ijambo “ntibishoboka” ni igisubizo cy’ubunebwe, umusaruro waryo ni ubukene.”

Ibi yabigarutseho nyuma yo gutaha amazu 93 yubakiwe abaturage batishoboye bavuye muri nyakatsi bo mu murenge wa Save, aho bavuga ko bari bamaze iminsi bacumbitse, bategereje umunsi nk’uyu wo kubona inzu yabo bwite.

Nyirandikubwimana Floride umwe mubahawe inzu avuga ko yahoraga aca inshuro yo kwishyura inzu agahorana ubukene yaterwaga no kutagira aho aba. Ati”ubu nanjye ngiye guhindura imyumvire nkore nunguke, ndeke gukorera abandi. Ngiye gutangira korora, kuko aho nacumbikaga sinari nemerewe kororera mu nzu y’abandi, ariko ubu ndumva nanjye nabaye umuntu mu bandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save Kimonyo Innocent avuga ko kutagira aho kuba kw’aba bantu ari ikintu cyari kimuhangayitse cyane, akavuga ko byadindizaga iterambere rusange ry’abaturage babo, ariko ubu ngo bigiye gutuma iterambere ry’abaturage ba Save ndetse n’imiryango muri rusange rirushaho kwihuta.”

Ati ”burya kubwira umuturage iby’iterambere atagira aho aba biragora. Ariko bamwe ubu bafite inka, bafite ibiraro, ndetse n’abadafite imirima, hari imirima idahingwa tuzabatiza, bahinge bafumbire kuko ifumbire nayo bamaze kuyibona.”

Mu karere ka Gisagara hamaze kuzura inzu zigera kuri 900 zubakiwe abatishoboye ku bufatanye bw’ingabo, Akarere ndetse n’imiganda y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara RUTABURINGOGA Jerome asaba abaturage kurushaho kwigira, bashaka icyabateza imbere bakumva ko bari iwabo noneho batakiri mu icumbi.

Cyprien MUNYENTWALI

PRO/Gisagara

Share Button

 

Tanga igitekerezo cyawe

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.